Ubuhamya: Kubera amarozi guconga agapira byabaye inzozi kuri we

2

Kujya mu bapfumu ndetse no kwifashisha amarozi biri mu bintu bivugwa cyane muri ruhago mu bihugu bimwe na bimwe aho bamwe bashimangira ko no mu Rwanda bimaze gufata indi ntera.

Umwe mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda by’umwihariko mu Cyiciro cya Kabiri, yemeye kuva muri ibyo bikorwa bigayitse yiyemeza kwiyegurira Imana nk’uko yabyemereye imbere y’abasengera muri Grace Room Ministries.

Igihe hari hagezeho umwanya wo gushima Imana, umusore witwa Patrick ari mu basabye ijambo maze arabohoka avuga urugendo rwe imbere y’imbaga ndetse n’abarimo bafata amashusho.

Yabanje kuvuga ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ibyo agiye kuvuga ari ibanga bitewe n’ibyo yari yaramaze kwemerera abapfumu bamuhaye amarozi yo kwifashisha muri ruhago.

Ati “Kuva navuka ni ubwa mbere mpagaze imbere y’abantu bangana gutya ngiye gushima Imana. Nonese iyo ndi gushima Imana mba ndi kuri camera? Nabazaga. Ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru ariko ibintu ngiye kuvuga ni ubwa mbere ngiye kubivuga.”

“Ndagusaba ikintu kimwe kuko isezerano nakoze umbabarire unsengere riveho. Mu mwaka ushize narakinaga, nza kubona umuntu wo muri Tanzania ambwira ko niba nshaka kuzamuka najyayo nkashaka abapfumu. Nashatse amafaranga hafi ibihumbi 120 Frw, njya mu gihugu ntafitemo umuvandimwe nta muntu n’umwe nzi.”

Patrick akomeza avuga uko yahuye n’uwo mupfumu ndetse akagira ibyo amukorera birimo kumurasaga mu mutwe, mu bitugu, mu mavi no ku maguru ndetse no kumuha imiti azajya yifashisha mu gihe cyo gukina.

Ati “Twarahuye ariko uko mumbona hano, umubiri wanjye urakataguye kuko bagiye bankata n’urwembe. Uko bakata bakambwira amagambo mvuga hari n’ibyo bansiga.”

“Nagarutse numva ko inzozi zanjye zigiye kuba impamo kuko nakinaga icyiciro cya kabiri. Ndiyo bampaye amavuta nzajya nisiga mvuga amagambo, bizajya bituma abantu turimo turakinana batazajya bambona, nakijyamo nkabyisiga. Barambwiye bati ‘uzaramuka umennye ibanga, unsengere ibi bintu ntibizangaruke.”

Mu gahinda kenshi n’amarira atemba ku maso yavuze ko iyo yisigaga ayo mavuta, akazi yakoraga yumva akunze yumvaga atakishimiye cyane ko hari n’akandi kazi abapfumu bari baramuhaye.

Ati “Bampaye itegeko kandi ry’uko nzajya mbyuka saa Cyenda z’ijoro abandi baryamye nkacana imbabura, nkafata igitenge cyangwa ikintu nitwikira, hanyuma uwo mwuka ukanzamukamo. Ibyo nabikoraga na mushiki wanjye atabizi.”

“Umunsi umwe twari dufite umukino ukomeye, ndatekereza sinabyisiga ariko uwo ni wo mukino nakinnye numva ndishimye kandi ni njye watanze umusaruro. Naje kubona aho bampamagara mu Cyiciro cya Mbere ariko kubera bya bintu nizereragamo nagiye mbyisize. Abantu barankundaga ariko singere aho nifuza.”

Patrick yasoje avuga ko ibyo bintu yamaze kubireka kuko yabonye abo bakinanye barimo Byiringiro Lague bakina i Burayi ariko we nta hantu agera kandi akunda gukina umupira w’amaguru.

Nubwo bimeze bityo, asaba Imana kumukuraho umuvumo umugendaho akabasha kuzamura urwego rwe dore ko hari n’amakipe yifuza kuba yamukinisha.

Mu buzima bwa Patrick bwose ntiyakundaga Pasiteri Julienne Kabanda cyane ko atifuzaga ko yanamubona ariko nyuma yo kumva ijambo rye ryatambutse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko “birababaje kuba muri iki gihe ibintu byo gusenga abantu barabigize ibya nyuma”, bimugarurira imbaraga zo kumva yajya gusenga no guhita atangira kumukunda cyane.

Mu buhamya bwa Patrick ntabwo yigeze agaragaza amakipe yakiniye cyangwa ayo yifuza gukinira, ntiyanavuze irindi zina rye.

Ubuyobozi bwa Grace Room Ministries bwabwiye IGIHE dukesha iyo nkuru ko nta myirondoro ye bufite cyane ko ari abakirisitu benshi batanze ubuhamya bw’ibihe bigoye banyuzemo.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Ubuhamya: Kubera amarozi guconga agapira byabaye inzozi kuri we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyagatare: Umuhanda Busana- Mugali watwaye asaga miliyoni 48 Frw wafashije abaturage

Sat Sep 7 , 2024
Umuhanda wakozwe mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare wiswe Busana- Mugali- Kimoramu watumye abaturage boroherwa mu migenderanire, ubucuruzi, uba igisubizo mu bikorwa by’imibereho yabo ya buri munsi. Uyu muhanda ureshya n’ibilometero bitanu watwaye amafaranga y’uRwanda miliyoni 48. Worohereje abaturage kuko ubusanzwe umuntu ufite ikinyabiziga nk’imodoka byamusabaga kujya kuzenguruka […]

You May Like

Breaking News