Ubushakashatsi: Benshi mu baturage ba Tanzania nta mpamvu yatuma bigaragambya

Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo cyitwa ‘Twaweza East Africa’ gikorera muri Afurika y’Iburasirazuba, ryagaragaje ko Abanya-Tanzaniaa bagize ijanisha rya 69% banyuzwe n’ingingo z’ibanze z’icyererekezo cy’igihugu cyabo ku buryo badashobora kwishora mu myigaragagambyo nk’iri mu baturanyi babo bo muri Kenya na Uganda.

Mu gukusanya ibitekerezo by’abaturage by’uko babona ubutegetsi bwabo hitawe ku ngingo zirimo ubushomeri, gutakaza agaciro kw’ifaranga, imiyoborere, umutekano, ubucuruzi ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko iri kusanyabitekerezo ryagaragaje ko abaturage bagera kuri 69% by’abatuye muri Tanzania bavuze ko banyuzwe n’umurongo Igihugu cyabo kirimo.

Ibi bitandukanye no muri Uganda aho abaturage banyuzwe n’icyerekezo cy’igihugu cyabo ari 56% mu gihe muri Kenya ho ari 26% gusa

Ikindi iri kusanyabitekerezo rigaragaza abatuye Tanzania barusha abaturanyi ni umubare w’abaturage bagira uruhare muri gahunda zibagenewe aho 75% bemeza ko babonetse mu bikorwa bitandukanye bibagenwe mu myaka ishize mu gihe muri Kenya ari 56% naho muri Uganda bakaba 40% gusa.

Hari impuguke mu bijyanye na politiki zibaza impamvu Abanyatanzaniya benshi bafitiye ikizere ubuyobozi bwabo ugereranyije n’abaturanyi babo.

Umwe mu bayobozi mu kigo cy’Amategeko n’Uburenganzira bwa Muntu cyo muri Tanzania, Massawe Fulgence avuga ko impamvu abatuye iki gihugu bishimiye ubuyobozi ari uko babashije kumva no guhuza imirongo ya politiki yabo n’ubuzima bwa buri munsi babayemo.

Mwampembwa Robert we avuga ko ahubwo igituma abaturage ba Tanzania bagaragaza kwishimira ubutegetsi cyane ari ukutagira ubumenyi mu kugaragaza ibitabanyuze nk’uko muri Kenya bimeze.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Umuceri wari waraheze ku mbuga mu Bugarama ugiye kugurwa

Sun Aug 18 , 2024
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko umuceri wo mu Kibaya cya Bugarama wari warabuze abaguzi ugiye kugurwa n’Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gifatanyije n’inganda zo mu Bugarama. Ni nyuma y’aho ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iy’abadepite, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo cy’umuceri wa […]

You May Like

Breaking News