Ubundi ahanini nk’uko ubushakashatsi bwagiye bubyerekana ,ngo usanga izina ry’umuntu ari ryo rimusobanura ,kuko ngo iyo urebye imwe mu myitwarire iranga uwo muntu iba ihuye n’ubusobanuro bw’iryo zina. Bityo nk’uko abakunzi ba Gate News bakomeje kudusaba ko twazajya tubabwira imico iranga abantu dukurikije amazina yabo, iyi niyo mico twabahitiyemo kubasobanurira iranga amwe mu mazina abasomyi bacu badusabye.
Faustin,
Faustin akunze kuba ari umuntu mwiza,ukunda urugo ndetse akagira n’inshuti nyinshi kandi akunze kuba ari wa muntu utabara,afata ibyemezo bizima ndetse akunze no kugira impano yo kunga abantu,ni wa muntu ugira urukundo kuko uwo akundanya nawe atanjya amubabaza,ikindi ni wa muntu uba yikundira ubushakashatsi akaba ari n’umunyamurava mubyo akora.
Lydia,
Ni wa muntu ushidikanya cyane,akunda gutanga ariko agatanga afite icyo ashingiyeho cyazatuma agaruza ibyo yatanze,yikundira ubuyobozi kandi ni wa muntu uhorana Morale akenshi mubyo anavuga hakunze kuba harimo ukuri,ikindi na none akunze kuba ari umunyabwenge ndetse usanga ahanini aba ari mwiza mu buryo bugaragara inyuma,mubyo akora aba yabanje kubitekerezaho buriya ikindi kintu ngo yanga umuntu umugira inama,kandi ni wa muntu ushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo abone amahoro.
Jacques,
Ni umunyakuri akaba n’umunyamugisha,akunda isuku ku mubiri we,arangwa n’ibitekerezo byubaka,agira umurava,azi kwisobanura mu mpamvu iyo ariyo yose,gusa iyo yatangiye ikintu yakirangiza atakirangiza ntacyo biba bimubwiye,cyokoza iyo atakirangije agiharira abandi,akunze gukora neza mu mwanya arimo kandi agakorana inararibonye,ntakunda umuntu umukurikirana mu bikorwa bye kuko aba azi icyo ashaka n’impamvu agishaka.
Diane,
Akunze kuba ari umunyembaraga ku mpande zose,ikindi akunze guhirwa cyane mu ishoramari,Diana aba ari umukozi mwiza haba mu buryo bugaragara ndetse no mu butagaragara,afata ibyemezo byiza adahubutse,bitewe n’imiterere ye ituma abona umwanya mu buyobozi ndetse igatuma aba umunyembaraga,ikindi Diana aba ari umuntu ukunze gutuza cyane kandi urangwa n’ikinyabupfura.
Innocent,
Innocent ni wa muntu uba utakora ikindi kintu icyo yatangiye atarakirangiza,aba ari wa muntu ukunda ibintu byo gushushanya ndetse n’imideri,agira urukundo ndetse akagira n’ubumuntu,ikindi aba ari umunyamahirwe mubyo akora,yaba bibi cyangwa byiza,agira n’impano yo kwandika,mu byo akora byose biba bisobanutse.
Angelique,
Nawe akunze kuba ari umunyembaraga,ariko na none rimwe na rimwe akaba umunebwe,kandi na none akunze kuba ari wa muntu wihoranira Morale ibihe byose,ntabwo ari umunyabikorwa ariko ni umunyamipangu,ashobora gupanga ikintu ariko we nta kishyirire mu bikorwa ahubwo akagiha abandi ngo abe aribo bagikora,yumva yakwigenga kandi na none akunze kuba ari umushakashatsi,ikindi ahora ategereje amahirwe gusa mu bintu bye,ndetse we abayumva nibyo yakora yabikora mu nzira ze gusa.
Edmond,
Aba ari wa muntu uhindagurika mu bintu byose kubera ko ibyo akora byose ahanini biba bicuramye,ni umunyabirori,yikundira umutuzo,ni wa muntu ugira impano y’ibitekerezo bizima,ntanjya afata umwanya wo kuruhuka,agira igikundiro ndetse ahora mu butumire bwo kuryoshya ubuzima ntabwo ari ibyo gusa kuko ngo buriya agira impano yo kwiga mu buryo bworoshye.
Grace,
Aba ari wa muntu usobanutse,atumika,ucukumbura yewe akaba ari n’umunyamutima ariko agakunda gukinishanya ndetse no gutanga inama,atekereza byihuse kandi neza,abika ibanga kandi akagira n’impano y’ubushoramari,ikindi aho ari hose aba ashaka kwigaragaza ngo bamubone abinyujije mu bwenge bwe afite.
Charles,
Ni wa muntu ukunda gusabana n’abandi kandi ugira inshuti nyinshi ariko na none akagira amarangamutima,agira amagambo meza ndetse akaba na nyirabayazana w’ibintu bishobora guteza ikibazo,igihe kimwe ntabwo yihangana,nawe ni wa muntu uba ushaka kwigenga ndetse uba anashaka gukora ibintu mu nzira ze nta w’umuyoboye.
Rosine,
Muri we arangwa n’itegeko kuko aho ari aba ashaka ngutegeka,iyo yatangiye ikintu atuza ari uko akirangije,agira imbabazi kandi akishimira gufasha ikiremwamuntu,ni wa muntu ushabutse kandi urangwa n’umutima mwiza,ikindi kandi ni wa muntu wizerera mu itegeko,umwanya ndetse no kugaragara neza mu bandi biba ari ingenzi kuri we,kandi ahora ashaka uburyo bwose abandi bamwiyumvamo ikindi kandi agira impano yo kwishakira icyerekezo.
Christian,
Christian nawe agira imyitwarire nkiya Charles,kuko ari wa muntu ukunda gusabana n’abandi kandi ugira inshuti nyinshi ariko na none akagira amarangamutima,agira amagambo meza ndetse akaba na nyirabayazana w’ibintu bishobora guteza ikibazo,igihe kimwe ntabwo yihangana,nawe ni wa muntu uba ushaka kwigenga ndetse uba anashaka gukora ibintu mu nzira ze nta w’umuyoboye.
Aimable,
Amiable ni umuntu ugira ibakwe mubyo akora, ariko kumusobanukirwa birakomeye. Yewe n’abantu babona ari umuntu udasanzwe uhorana udushya. Bishobora kuba biterwa n’uko Aimable adakunda kuvuga ibimurimo, ntiyapfa kukubwira icyo agutekerezaho cyangwa ngo apfe kukugisha inama ahubwo ibye arabyimenyera byaba ari ibibazo akabyikemurira.
Agira umutima woroshye cyane ariko akabihisha akigira nk’utabyitayeho cyangwa akanaguseka. Kugirango yikure mu isoni cyangwa aterekana amarangamutima ye Aimable akoresha gusetsa cyangwa kwigira nk’utamenye ibiri kuba. Iyo hari umuzanyeho amahane ahitamo kumuhunga kuko yanga gushyamirana n’abantu no kurwana.
Irène ,
Irène ni umukobwa cyangwa umugore ugira amarangamutima menshi n’umutima woroshye cyane kandi ahangayikira umuryango we cyane n’urugo rwe iyo arufite. Agira ibakwe, akunda akazi, ashaka kwigenga aba ashaka gukura vuba agahabwa inshingano. Irene akunda amahoro kuburyo ashyiramo imbaraga zose ngo abantu bose babane neza. Irène ababara vuba ariko ntago agira inzika, iyo agize umujinya n’uburakari yihutira gusaba imbabazi no gukora iyo bwabaga ngo agarure umwuka mwiza hagati ye n’abandi.
Donatien,
Donatien agira igitinyiro, aracecetse cyane kandi agira ibakwe mubyo akora. Icyakora arahindagurika mu myitwarire ye kuko rimwe aba yishimye, asahinda afite inkuru nyinshi, ubundi ugasanga arakonje, afite amagambo macye, aterekana ikimurimo kandi agacana intege.
Donatien kandi yanga ikintu cyose cyamuzirika, yirata ibyo amaze kugeraho kandi azi guhanga udushya. Ni umunyabwenge cyane kuburyo ashatse yakwiga akaminuza akagera kure cyane.
Nyuma yaya mazina tukaba tubijeje ko tuzajya tubasobanurira imyitwarire y’andi mazina muzagenda mudusaba ko twabasobanuriraho, ahanini usanga ngo 90% y’imyitwarire y’aba bantu iba ihura n’ubu busobanuro. Wifuza ko hari izina twagusobanurira dusigire ubutumwa ahagenewe ubutumwa.