Minisitiri mushya ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, aravuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yari yarateguye gukoresha miliyari 10 z’amapound ($12.9bn) muri gahunda yavanyweho ubu yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, kandi yari imaze gutwara abasoreshwa miliyoni 700 z’amapound ($ 830.7m) .
Guverinoma nshya y’ishyaka ry’Abakozi ya Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yavanyeho gahunda yo gutwara ibihumbi by’abasaba ubuhungiro bava mu Bwongereza bajya mu Rwanda mu itangazo ryayo rya mbere rikomeye nyuma yo gutsinda amatora muri uku kwezi.
Kuri uyu wa Mbere ushize nk’uko tubikesha Reuters, Cooper yavuze ko igiciro kirimo amafaranga yo gukodesha indege zitigeze zihaguruka, kwishyura imirimo y’abayobozi ba leta na miliyoni 290 z’amapound ($ 344m) yishyuwe Guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri Cooper yatangarije inteko ishinga amategeko ati: “Ni ko gusesagura gutangaje cyane amafaranga y’abasoreshwa nabonye.”
Umuvugizi w’ibibazo by’imbere mu gihugu w’Aba-Conservateurs, James Cleverly, wakoze gato kuri iyi gahunda akiri minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, yashinje Cooper kuvuga “imibare yahimbwe” anenga “amagambo” ishyaka ry’Abakozi rivuga kuri Guverinoma y’u Rwanda.
Mu Gushyingo, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza rwari rwemeje ko gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro itemewe n’amategeko mpuzamahanga kubera ko u Rwanda rudashobora gufatwa nk’igihugu gitekanye ku basaba ubuhunzi.
Guverinoma icyuye igihe y’Aba-Conservateurs yatangaje bwa mbere mu 2022 gahunda yo kohereza mu Rwanda abantu bageze mu Bwongereza nta burenganzira ivuga ko bizarangiza ikibazo cy’abasaba ubuhungiro bageze mu gihugu mu bwato buto.