Inkende zashimuse ibiro by’akarere zihashinga ibirindiro. Umwe mu bayobozi muri aka Karere witwa Samuel Mayanja avuga ko inkende zihora mu biro zitera abakozi ubwoba, bityo bigatuma batanga serivisi mbi.
Mayanja yagize ati: “Buri gihe dusanga izo nkende mu biro kandi iyo umuntu ari kuri mudasobwa akora akazi runaka, inkende zimutera ububwo kuko zinjira mu biro zinyuze mu madirishya”.
Mayanja yahamagariye ikigo gishinzwe inyamanswa muri Uganda gufata izi Nkende bakazijyana aho zigomba kuba.
Umujyanama w’Akarere, Aisha Ayebare, yavuze ko inkende zagiye zangiza impapuro nyinshi zo mu biro by’Akarere.
Madamu Ayebare yagize ati: “Akarere kacu kari hafi gutakaza ibyangombwa kubera ko izo Nkende zihora zinjira mu biro zigatwara ibyo byangombwa”.
Abajyanama b’aka Karere bavuga ko impamvu izi Nkende zaje kwibera ku biro by’akarere ari uko amashyamba zabagamo yatemwe zikabura aho ziba.
Abahakorera bafite ubwoba ko zishobora kubatera ibibazo birimo n’indwara.
Ronald Loteti, ushinzwe umutungo kamere mu Karere ka Mubende, avuga ko guterwa inkende biterwa n’itemwa ry’amashyamba mu karere, bigatuma Inkende zibura aho ziba.
Loteti ati: “Iyo urebye ahantu hose hakikije akarere, ibiti byaratemwe bivuze ko izo Nkende zifashishije uduce ibiti bikiriho”. Uyu muyobozi yemeza ko iki kibazo cy’izi Nkende bagiye kugicyemura vuba na bwangu.