Uganda: Minisitiri Sarah Mateke Nyirabashitsi yitabye Imana

1

Sarah Mateke Nyirabashitsi wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi.

Nyirabashitsi ukomoka i Kisoro asanzwe ari umukobwa wa Philemon Mateke wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda Ushinzwe ubutwererane n’akarere ubwo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wari warazambye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mudamu w’imyaka 50 y’amavuko wari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemejwe n’umwe mu bagize umuryango we, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda bibivuga.

Bivugwa ko yishwe n’indwara y’umutima.

Sarah Mateke wari umuyoboke w’Ishyaka NRM, mu mwaka ushize ni bwo Perezida Yoweri Museveni yari yamuhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo n’abazihozemo.

Mbere y’aho (kuva muri 2021) yari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe uburinganire, umurimo ndetse n’iterambere ry’abaturage.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Uganda: Minisitiri Sarah Mateke Nyirabashitsi yitabye Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Perezida Kagame yunamiye Assefa wamuhagarariye nka se mu bukwe bwe

Sat Sep 7 , 2024
Perezida Paul Kagame yunamiye Araya Assefa wamuhagarariye nka se umubyara ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bashyingiranwaga. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri ni bwo urupfu rw’uyu mukambwe wari ufite imyaka 89 y’amavuko rwamenyekanye. Perezida Kagame mu butumwa yaraye anyujije ku rubuga rwa X asubiza uwitwa Calvin Mutsinzi wabikaga […]

You May Like

Breaking News