Mu gihugu cya Uganda barimo gushakisha peteroli mu tundi turere tubiri bikekwa ko iramutse ihabonetse yakongera ku yamaze kuboneka muri iki gihugu ibarirwa mu tungunguru miliyari 6.5 nk’uko byemejwe na minisitiri w’ingufu.
Iyi yabonetse mu kibaya cyo mu burengerazuba bw’igihugu hafi n’umupaka wa Repubulika ya demukarasi ya Kongo hafi mu myaka 20 ishize, ariko izatangira gucukurwa umwaka utaha.
Ruth Nankabirwa, Minisitiri w’ingufu muri Uganda, yabwiye abanyamakuru i Kampala ko abahanga mu byerekeye iby’ubutaka barimo barashakisha peteroli mu karere k’amajyaruguru n’akamajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda muri Moroto.
Yashimangiye ko uturere tugera kuri dutanu muri Uganda dukekwamo peteroli, aho kamwe kamaze kwemezwa, ubu hagezweho utundi tubiri abahanga batangiye gukoramo ubushakashatsi ngo barebe ko bahavumbura peteroli.