UK: Abaganga basabwe kujya babaza abarwayi b’abagabo niba batwite

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima, NHS, cyategetse abaganga kujya babaza abarwayi b’abagabo niba batwite mbere yo kubanyuza mu cyuma gisuzuma uburwayi bw’imbere mu mubiri.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho umugabo wihinduje igitsina agaragaza impungenge z’uko ubuzima bw’umwana atwite bushobora guhungabanywa n’icyuma cyo kwa muganga aherutse kunyuramo.

NHS yasabye abaganga kutajya bakeka igitsina cy’abarwayi bafite imyaka iri hagati ya 12 na 55 y’amavuko, ahubwo ko bakwiye kujya babaha impapuro zo kuzuririzaho niba batwite cyangwa badatwite.

Nk’uko ikinyamakuru The Telegraph cyabisobanuye, abaganga bavuga ko hari abarwayi bakiriye nabi aya mabwiriza, kuko batumva impamvu babazwa niba batwite kandi bigaragara ko ari abagabo.

Bamwe muri aba baganga bandikiye NHS bayisaba gukuraho aya mabwiriza mashya, igasubizaho asanzwe kuko ngo gutandukanya umugabo n’umugore bidasaba kubanza kubaza igitsina.

Umwe muri aba baganga, Dr Louise Irvine, yagize ati “Kubera ko bidashoboka ko umugabo atwita, nta mpamvu yo kujya babaza abagabo niba batwite. Aya mabwiriza yo kunyura mu cyuma yahindanyije ibintu ubwo hashyirwagaho ibyo kwihinduza igitsina.”

Ibitaro bitandukanye bikorera mu Bwongereza, by’umwihariko mu murwa mukuru, Londres, bivugwa ko byatangiye guha abarwayi izi mpapuro zibabaza niba batwite.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Nyamasheke: Mudugudu yasanzwe ku muhanda yapfuye

Sun Aug 11 , 2024
Kamashabi Eraste w’imyaka 63 y’amavuko wari Umuyobozi w’Umudugudu wa Mburabuturo, Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe ku muhanda munsi y’ikiraro yapfuye. Byabereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 11 Kanama 2024. Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice […]

You May Like

Breaking News