Ikipe y’ingabo z’igihugu imaze gushyira hanze urutonde rw’imikino yose izakina ,amatariki ndetse n’ibibuga izakinirwaho ;umukino uba utegerejwe n’abatari bake uhuza iyi ikipe na ekipe ya Rayon sports uteganijwe mu minsi itatu ibanza ya shampiyona .
Mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka ndetse no gutegura umwaka w’imikino utaha ikipe ya Apr fc imaze gushyira hanze imbonerahamwe igaragaza imikino bagomba gukina ,igihe bagomba kuyikinira ndetse n’amasitade agombwa gukinirwaho iyo mikino.
Derby y’u Rwanda isanzwe ihuza Apr fc na Rayon sports muri shampiyona ya Rwanda Premier League ,uyu mukino nyuma yo kubanza kuvugwaho byinshi bitandukanye dore ko amakuru amwe yavugaga ko uyu mukino ugomba kubera kuri sitade Amahoro abandi bati ni kuri Kigali Pele Stadium ari nako bikimeze magingo aya abantu bakiri murujijo nyuma y’uko Komite nyobozi ya shampiyona y’u Rwanda isohoye urutonde rw’imikino itigeze ivuga neza aho umukino uzabera nyirizina .
Iyi mbonerahamwe ikomeza igaragaza ko umukino ubanza uzahuza aya makipe uzaba ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 14 nzeri /2024 ku saa kumi n’imwe kuri imwe mu sitade hagati ya Kigali Pele stadium cyangwa sitade Amahoro naho uwo kwishyura ari nawo apr fc izaba yakiriyemo umukino ukazaba tariki ya 26 /mata /2025.
Apr Fc izatangira umwaka w’imikino yakira ikipe ya Rutsiro fc kuri sitade ku wa kane tariki ya 28/Kamena /2024 ku isaha y’i saa cyenda z’amanywa ikazakurikizaho nanone kwakira ikipe ya Bugesera fc none kuri sitade ya Kigali Pele stadium ku wa kane tariki 18/Nzeri saa cyenda mbere y’uko yakirwa na Rayon sports ku munsi w’imikino ukirikiyeho.
Kurundi ruhande Apr fc mu mikino ibiri ya nyuma yayo ifite kuzajya gusura ekipe ya Muhazi United kuri sitade y’akarere ka Ngoma ku cyumweru tariki ya 15 /gicurasi mu mwaka wa 2025 no kwakira ku munsi wa nyuma wa shampiyona ikipe ya Musanze fc kuri kigali pele stadium ku cyumweru ,tariki ya 18 /gicurasi /2025.
APR FC na Police ntizizakinira umunsi wa mbere ku gihe, kuko zizaba ziri mu mikino nyafurika, aho APR yatwaye shampiyona y’u Rwanda izaba iri mu mikino ya CAF Champions Leauge, naho Police ikazaba iri muri CAF Confederation Cup.