Chairman akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’i Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza ko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rushya.
Perezida Paul Kagame yabivugiye i Nyamagabe ubwo yiyamamarizaga gukomeza kuyobora u Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena 2024.
Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yagiye kuri Site ya Nyagisenyi avuye i Huye, naho yiyamamarije kuri uyu munsi we wa gatanu kuva atangiye ibi bikorwa ku wa 22 Kamena.
Uretse utu turere, ahandi aheruka kwiyamamaza ni i Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga na Nyarugenge.
Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena, aziyamamariza mu Karere ka Rusizi ko mu Ntara y’Iburengerazuba.
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I NYAMAGABE BYAGENZE:
Paul Kagame yahaye umukoro urubyiruko
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye ab’i Nyamagabe ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishingira ku bufatanye bw’abanyarwanda.
Ati “Turi hamwe mu mugambi wo kubaka igihugu cyacu. FPR umuryango uduhuriza hamwe twese, watugize icyo turi cyo, ukatuba imbere, ukadushyira hamwe mu bitekerezo n’ibikorwa ni wo dushimira uyu munsi kandi niwo dushingiraho duhitamo uko tuzatora mu bihe biza.
Uko bizaba tariki 15 mu kwezi gutaha, ibyo ntabwo nabibibutsa, murabizi. Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, ubumwe, amajyambere n’ibindi byiyongera kuri ibyo. Ibyo ntabwo tubitezukaho.”
Kagame yavuze ko akurikije uko yakiriwe i Nyamagabe, abona ko amatora bayarangije, avuga ko abo bibabaza ari ‘akazi kabo’.
Ati “[Gutora] ndabona mwarabirangije rwose, uwicwa n’agahinda ni akazi ke. Abo barahari nka ya ndirimbo. Ikibazo nuko bo batabireba, babirebye bacisha make tugakorana tukubaka uru Rwanda rwacu. Wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo ugeraho ugakomeza?”.
Yaboneyeho umwanya wo guha umukoro urubyiruko, wo gusigasira ibyagezweho u Rwanda rukaba igihugu cyihagije.
Ati “Abenshi muri mwe mu gihugu hose ni inkumi, abasore bakibyiruka. Amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira kuri abo bakiri bato batigeze baba mu mateka mabi abenshi muri imwe murayumva gusa cyangwa se mwasanze ingaruka zayo. Mwebwe rero nta muzigo w’ayo mateka mukwiriye kwikorera usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere kure.
Mwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya, ukubiyemo ubumwe bw’abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’isi turimo.
Ubwo tubifuriza kumenya, tubifuriza ubuzima bwiza, tukubaka hamwe ibikorwaremezo bigomba kubafasha muri iyi nzira turimo, ni mwe igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo.
Buri wese yifitemo ubushobozi butandukanye ariko ubwo bushobozi iyo tubushyize hamwe nta cyatunanira. Ibyo kuba ba bandi basabiriza, bagenerwa ibyo bari buramuke […] ibyo twabisize inyuma kera. Turishyira tukizana mu bitureba ariko twakongeraho gufatanya hagati yacu n’abandi, icyo gihe u Rwanda imbere yarwo ari amahirwe gusa.
Ayo mahirwe n’ibyo byiza nibyo dushaka gukomeza. Ubwo umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane mwarakarangije n’agasigaye nimwe muzagakora.
Mujya mureba ku birango bya FPR? Hariho iki? […] Intare ntabwo zivuga gusa, iyo zigeze kubyo zigomba gukora zirabikora.”
14:47 Munyantwali Alphonse wavuze ibigwi umukandida Paul Kagame, yavuze ko Akarere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru, by’umwihariko mu myaka ya kera bari bafite izina ribi, akaba yararibakijije.
Ati “Ntabwo twibagirwa ko twigeze kwitirirwa ibitebo, ibyo mwarabidukijije turabashimye. Ubu turitirirwa amajyambere, turabitirirwa. Turi aba ‘Très bon’. Twari urugero rw’ubutaka busharira, Nyamagabe na Nyaruguru natwe tugasharira ariko mwarabidukikijeije turakeye, ntitugisharira.”
Yongeyeho ati “Mu myaka itanu iri imbere mu bikorwa tuzavuduka. Uru rubyiruko mwaduhaye ibyuzuye ntitwagutura ibicagase.”
14:40 Ababyeyi bataramanye na Nyiramandwa Rachel, umukecuru wakundaga Perezida Kagame baririmbye indirimbo imushimira bise ‘Gahorane Amahoro n’Ubumwe’.
Nyiramandwa Rachel yitabye Imana tariki 30 Ukuboza 2022.
Yamenyakanye mu 2010 ubwo yahuraga bwa mbere na Perezida Kagame. Nyuma , buri gihe ubwo Perezida Kagame yabaga yasuye Nyamagabe, baraganiraga ndetse mbere y’uko yitaba Imana, yamusuye mu rugo i Nyamagabe.
14:35 Ab’i Nyamagabe barashimira Paul Kagame
Nyirashyaka Asterie wo mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga mu mwaka wa Gatanu w’Amashuri yisumbuye, we n’umuryango we bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yari Zaire].
Yashimiye Perezida Kagame uburyo yafashije abahunze kugaruka mu gihugu nyuma yo guhagarika Jenoside kuko byamufashije gukomeza amasomo ye none ubu akaba ari umurezi mu ishuri ryisumbuye.
Yashimye kandi uburyo imiyoborere myiza ya Paul Kagame yateje imbere uburere bw’abana bo mu bice bitandukanye bya Nyamagabe, atibagiwe no kuba umushahara wa mwarimu warongerewe.
Nyirashyaka yongeyeho ko akurikije ibyo bamaze kugeraho, hari icyizere ko bidatinze na kaminuza bazayigira mu Karere kabo.
Yakomeje agira ati “Kera, abakobwa ntabwo bashoboraga kwiga, n’iyo bigaga ntibigaga ‘science’, none ubu byose barabyiga, barimo abakobwa banjye, imfura yanjye ari kwiga ‘Medecine’ ndetse aheruka guhembwa nk’Inkubito y’Icyeza [na Imbuto Foundation].”
Mu izina ry’Intore za Nyamagabe, yashoje ijambo rye yizeza Paul Kagame ko bazamuhundagazaho amajwi. Ati “Gahunda ni ku gipfunsi. Paul Kagame Oyeee!”
PAUL KAGAME AGEZE I NYAMAGABE
14:26 Nyuma y’uko Chairman wa FPR Inkotanyi ageze kuri Stade ya Nyagisenyi agasuhuza abaturage bahari, haririmbwe indirimbo y’uyu Muryango mbere y’uko ibikorwa byo kwamamaza bikomeza.
Abaturage bari hano baturutse muri Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza n’abavuye ahandi barimo n’ababa hanze y’u Rwanda.
14:17 Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yageze kuri Site ya Nyagisenyi aho agiye gukomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Abasaga ibihumbi 120 ni bo bateraniye kuri iki kibuga cy’Akarere ka Nyamagabe aho biteguye kumva imigabo n’imigambi bye.
14:10 Abaturage bakomeje gucinya akadiho
Binyuze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye zamamaza Umuryango FPR Inkotanyi na Chairman akaba n’Umukandida wawo, Paul Kagame, abari kuri Site ya Nyagisenyi bakomeje gucinga akadiho mu gihe bategereje ko ahagera.
Paul Kagame yabanje kwiyamamariza i Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
13:30 Nubwo bazindutse, ab’i Nyamagabe ntibacitse intege!
Abahanzi batandukanye barimo Umuraperi Riderman, Ariel Wayz, Alyn Sano na Dr Claude bari gutaramira muri Stade ya Nyagisenyi aho Paul Kagame agiye kwiyamamariza.
Nubwo bahageze mu gitondo cya kare ndetse bakirirwa ku zuba ryinshi baracyafite imbaraga mu gihe bitegura kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi bashyigikiye.
13:05 Bruce Melodie na Bwiza bageze ku rubyiniro
Umuhanzi Bruce Melodie na Bwiza bari gususurutsa ibihumbi by’abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bategereje kwakira Umukandida w’uyu Muryango, Paul kagame, ugiye kubagezaho imigabo n’imigambi y’ibyo yifuza kuzabakorera mu myaka itanu iri imbere nibaramuka bamugiriye icyizere bakamutora.
Aba bahanzi binjiriye mu ndirimbo “Ogera” iri mu zivuga ibigwi Paul Kagame n’iterambere yagejeje ku Rwanda.
Usibye indirimbo zamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, aba bahanzi banyuzamo bakifashisha n’ibihangano byabo bisanzwe. Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirimo “Funga macho” na “Selebura” mu gihe Bwiza yaririmbye “Do me”. Ni indirimbo zacengeye mu matwi ya benshi kuko bafatanya n’abaturage kuziririmba.
12:50 Nyamagabe yaserukanye umwihariko!
Abakinnyi ba Sinema bafite amazina azwi mu Rwanda muri Filime zirimo “Papa Sava”, “Seburikoko” n’izindi bifashishijwe, bakina umukino wagereranya n’ikinamico nto igaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize.
Ni ikinamico yakoze mu mfuruka zose z’ubuzima bw’igihugu kuva ku guteza imbere ubukungu buhamye, kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose, kubaka umutekano n’ibindi byimakajwe mu nzego zose.
12:28 Senderi ni we ugeze ku rubyiniro
Muri aka kanya, Umuhanzi Senderi International Hit ari gususurutsa ibihumbi by’abaturage bari muri Stade ya Nyagisenyi bategereje kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Yifashishije indirimbo zitandukanye zivuga ibigwi bya Paul Kagame zirimo “Ibidakwiriye nzabivuga”, “Kagame ntacyo twamuburanye”.
Abahanzi basusurukije abaturage benshi i Nyamagabe
Abahanzi batandukanye barimo Alyn Sano, Riderman, Ariel Wayz na Dr Claude bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, kuri Stade ya Nyagisenyi.
Basusurukije ibihumbi by’abantu bari hano mu ndirimbo zitandukanye zamamaza uyu Mukandida n’uyu Muryango.
Bimwe mu byo ukwiriye kumenya ku Karere ka Nyamagabe
Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu munani tugize Intara y’Amajyepfo. Kari ku buso bwa kilometero kare 1090,78 burimo km² 558,99 zikorerwaho ubuhinzi, km² 271,3 ziriho amashyamba mu gihe izituweho ari km² 15,66 naho ubuso bungana na km² 0,04 bukaba ari igice cy’amazi.
Abaturage batuye muri Nyamagabe hagendewe ku mibare y’ibarura rusange riheruka, ni 371 501.
Aba batuye ku bucucike bw’abagera kuri 441 kuri km² kandi biganjemo abagore ku rugero rwa 52,4% mu gihe urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 rungana na 56,97%.
Ku wa 26 Kanama 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga gusura Akarere ka Nyamagabe aho yaganiriye n’abaturage bako kuri Stade ya Nyagisenyi.
Uwo munsi yari yabanje gusura mu rugo umukecuru washaje witwaga Nyiramandwa Rachel wari waragejejweho gahunda za leta zitandukanye zigamije gukura abaturage mu bukene.
Muri uru ruzinduko rw’akazi, Umukuru w’Igihugu yasezeranyije abaturage ko imihanda n’ibikorwa by’amazi bitari ku rwego rwiza bigomba gushyirwamo imbaraga, ashimangira ko abaturage bakeneye amazi meza kandi abegereye ku buryo badakora ingendo ndende bajya kuvoma.
Mu bijyanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Chairman wawo, Paul Kagame yaherukaga kwiyamamariza i Nyamagabe ku wa 16 Nyakanga 2017 aho hari ku munsi wa gatatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza.
IBYAGEZWEHO I NYAMAGABE MU MYAKA IRINDWI ISHIZE
Mu myaka irindwi ishize, akarere ka Nyamagabe kageze kuri byinshi kandi mu nzego zitandukanye kuko hagati ya 2017 na 2020 hubatswe umuhanda wa Nyamagabe- Murambi.
Byatumye umuhanda waguka unashyirwamo kuburimbo ubundi biteza imbere ubukungu bw’Akarere binyuze mu koroshya ubucuruzi n’imigenderanire.
Ibikorwaremezo bijyaye n’amashanyarazi byashyizwemo imbaraga ingo zifite amashanyarazi zikuba inshuro 6 ziva ku 10 531 mu 2017 zigera ku 68 269 mu 2023.
Gahunda y’imiturire na yo yashyizwemo imbaraga ku buryo hubatswe imidugudu itanu y’icyitegerezo ari yo Mugano, Tare, Kibumbwe, Musange na Kaduha.
Hatanzwe inkoko 6 240 ku miryango 624, ingurube 303 ku miryango 246, ihene 416 ku miryango 208 ndetse hubatswe ibikorwaremezo byo kwita ku matungo magufi birimo isoko rimwe, ivuriro rimwe ry’amatungo n’ibagiro ry’ingurube.
Muri myaka irindwi ishize kandi, imibereho myiza n’ubuzima bw’Abanyarwanda b’i Nyamagabe byitaweho kuko hubatswe ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze.
Uburezi nabwo bwashyizwe mu nkingi z’ingenzi kuko hubatswe ibyumba by’amashuri 763 mu gihe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro agera kuri 11 (TVET Schools) yubatswe.
.
Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hamaze gutangwa inka 6874 zafashije imiryango ikennye kwiteza imbere bashingiye ku kuvugurura ubuhinzi bakoresha ifumbire, bahindura imibereho .
Abantu 44 550 babonye akazi muri gahunda ya VUP bifasha imiryango ikennye kwiteza imbere no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Inzu 4332 z’abatishoboye zarubatswe izindi zirasanwa ku bufatanye n’abaturage, bituma imiryango itishoboye ibona aho kuba ndetse ibasha kwiteza imbere.