Ukraine: Abagororwa bagiye kwifashishwa mu ntambara

1

Ukraine yafashe icyemezo cyo gufungura abagororwa bakoze ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi kugira ngo bifashishwe mu ntambara ikomeje kubura gica hagati y’iki gihugu n’u Burusiya.

Abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, batangaje ko basuye aho aba bagororwa bari gutorezwa mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine, basobanurirwa icyo bitezweho.

Ngo babwirwaga bati “Mushobora kuyihagarika, mugatangira ubuzima bushya. Ikintu cy’ingenzi ni ubushake bwanyu kubera ko mugiye kurwanira igihugu cyababyaye. Ntabwo mukwiye gutsindira kuri 50%, ahubwo mukwiye kugeza kuri 100%, yewe na 150%.”

Iki cyemezo kigamije gufasha Ukraine kuziba icyuho cy’abasirikare barimo abapfiriye muri iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 ndetse n’inkomere. Gusa ntabwo kireba abahamijwe ibyaha byo gusambanya, kwica abantu babiri kuzamura ndetse n’abahamijwe ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Minisitiri w’Ubutabera wungirije wa Ukraine, Olena Vysotska, yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma abagororwa bujuje ibisabwa, ubu hamaze gufungurwa by’agateganyo abagera ku 3000 kandi bamaze kwinjizwa mu gisirikare.

Ati “Ibitekerezo byinshi byavuye mu bagororwa bashaka kugaruka mu rugo nk’intwari, aho kugaruka mu rugo bavuye muri gereza.”

Minisitiri Vysotska yatangaje ko aba bagororwa bahawe imyitozo yo gukoresha intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara, yongeraho ko abandi 27.000 nibamara gusuzumwa, bazarekurwa.

Aba bagororwa bari kwigishwa gukoresha imbunda

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Ukraine: Abagororwa bagiye kwifashishwa mu ntambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Burna Boy yakoreye amateka i Londres, Diamond ntiyishimira abateguye Afro Nation avuga ko bitari bikwiye.

Mon Jul 1 , 2024
Mu ijoro rya tariki 29 Kanama 2024, Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy, yaraye yanditse amateka nyuma yo gutaramira abantu basaga ibihumbi 80 bari buzuye muri ’London Stadium’. Abakurikiye iki gitaramo batunguwe n’uburyo imbaga y’abacyitabiriye baririmbaga indirimbo za Burna Boy nka “It’s Plenty”, “City Boys” n’izindi, ijambo ku rindi. Iki […]

You May Like

Breaking News