Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu basaga 23

Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwayigabyeho ibitero kirimbuzi bigizwe n’ibisasu bya missile byo mu bwoko busaga 40, kugeza ubu abaturage 23 akaba ari bo bimaze kumenyekana ko bishwe na byo.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 08 Nyakanga 2024, ndetse Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, abinyujije ku Rukuta rwa X atangaza ko u Burusiya bwabigabye bugamije gusenya imijyi nka Kyiv, Dnipro, Kryvyi Rih, Sloviansk na Kramatorsk.

Perezida Zelensky yanatangaje ko ibyo bitero biri mu bikomeye u Burusiya bugabye kuri Ukraine, ku buryo byangije n’ibindi bikorwaremezo byinshi birimo inyubako, ndetse bigasiga mu kaga ubuzima bw’abana bari mu bitaro i Kyiv.

Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari mu ruzinduko muri Pologne, aho byitezwe ko asinya amasezerano y’ubufatanye n’icyo gihugu mu kumutera inkunga yo kubaka igisirikare cye gihanganye n’u Burusiya muri iyi ntambara.

Mu butumwa yanyujije kuri X kandi, Perezida Zelensky yatangaje ko amahanga akwiye guha Ukraine ubufasha bwihuse, by’umwihariko ubwo gukumira ibyo bitero byo mu kirere igihugu cye kiri kugabwaho n’u Burusiya.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

DRC: Abandi basirikari 16 bakatiwe urwo gupfa

Mon Jul 8 , 2024
Soma inkuru yabanje unyuze aha Abasirikari 25 bakatiwe urwo gupfa nyuma y’uko bahunze urugamba! Urukiko rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwa Butembo rwakatiye abandi basirikare 16 igihano cy’urupfu, bazira guhunga urugamba bari bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibyaha bashinjwaga birimo guhunga umwanzi, ubujura, ibyaha byibasiye inyokomuntu, kwanga […]

You May Like

Breaking News