Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Mahoro Rwema Pascal akurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Rwema yatawe muri yombi ku wa 06 Kanama 2024. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye itangazamakuru ko uwo mugabo umenyerewe mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga yafunzwe.
Yagize ati “Ayo makuru ni ukuri. Rwema Pascal yafashwe agafungwa ku wa 06 Kanama uyu mwaka, akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Dr Murangira yagaragaje ko hari gukorwa iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Yagaragaje ko Rwema yatawe muri yombi nyuma y’uko hari abantu baregeye RIB ariko ko iperereza rigikomeje.
Dr Murangira yasabye abaturage kugira amakenga no kwirinda ababashukisha imishinga runaka bakamenya aho bashora amafaranga yabo.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni zirindwi.