Umuceri wari waraheze ku mbuga mu Bugarama ugiye kugurwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko umuceri wo mu Kibaya cya Bugarama wari warabuze abaguzi ugiye kugurwa n’Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gifatanyije n’inganda zo mu Bugarama.

Ni nyuma y’aho ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iy’abadepite, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze kuri iki kibazo cy’umuceri wa Bugarama uri kwangirikira ku mbuga.

Yagaragaje ko harimo uburangare kuko ari ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ariko ntigikemuke kandi bamwe mu bayobozi bakizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiga yabwiye IGIHE ko habaye inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, yiga kuri iki kibazo cy’umuceri wari warabuze abaguzi mu gihugu hose.

Ati “Ejo Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyaraje dukorana inama ubu tugiye murenge wa Muganza umuceri ugiye guhita upakirwa abahinzi bahite bishyurwa amafaranga yabo”.

Mu gihembwe cy’ihinga gishize, mu Bugarama bejeje toni 7000 ariko bagurisha toni 2150.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

INKURU NZIZA! Umucuruzi w'Imodoka w'Umushinwa Aritegura Icyiciro cya Nyuma cyo Gutanga Imodoka hakoreshejwe Pi Network Mu gihe Hariho Itandukaniro mu gaciro ka Consensus: 1π = $6,700

Sun Aug 18 , 2024
Mu iterambere rikomeye mu rwego rwa cryptocurrency, Pi Network irimo gukora impinduka zikomeye binyuze mu kwinjira mu nganda z’imodoka. Umucuruzi w’imodoka mu Bushinwa ubu aritegura icyiciro cya nyuma cyo gutanga imodoka zishyuwe hakoreshejwe ifaranga rya digitale rya Pi Network. Iki gikorwa kiragaragaza imbaraga z’ikura rya Pi Network, ariko nanone kigaragaza […]

You May Like

Breaking News