RUSIZI: Umugabo witwa Nzeyimana Callixte w’imyaka 48, wo mu Mudugudu wa Mugonero, Akagari ka Gahengeri mu Murenge wa Gitambi yapfuye urw’amauobera ubwo yerekezaga kubikuza amafaranga kuri SACCO.
Byabaye ahagana i saa Cyenda kuri uyu wa Gatatu ku itariki ya 17 Nyakanga 2024.
UMUSEKE wamenye ko nyakwigendera yari atwawe kuri moto ageze mu nzira asaba umumotari guhagarara maze ahita ashiramo umwuka.
Amakuru avuga ko Nzeyimana yari afite ubumuga yatewe n’impanuka y’imodoka, gusa ngo yari amaze iminsi arwaye bikekwa ko yarozwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambu, James Manirarora yabwiye UMUSEKE ko uyu muturage yaguye mu nzira ajya kubikuza amafaranga ya “Saza Neza” kuri SACCO ya Gitambi.
Ati “ Yari asanzwe afite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze mu myaka itandatu ishize yari arwariye mu rugo”.
Gitifu Manirarora yasabye abaturage kujya bivuza hakiri kare.
Ubwo twandikaga iyi nkuru hari hagitegerejwe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi kugira ngo umurambo upimwe hafatwe icyemezo cyo kuwushyingura.