Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Romeo w’imyaka 10 akaba umuhungu w’umuraperi Lil Durk, ashinjwa kurasa umugabo wa nyina.
Umuhungu w’umuraperi ukomoka muri Amerika, Lil Durk, Romeo w’imyaka 10, yararashe umugabo wa nyina, ubwo batonganaga.
Nk’uko urubuga rwa Daily Post rubitangaza, kamera z’umutekano zerekanye ko uwo mwana yarashe abishaka uwo mugabo murera uzwi ku izina rya Joshua Pippens mu rwego rwo kurengera nyina batonganaga, ibintu byabaye ku ya 1 Nyakanga 2024.
Byongeye kandi, Joushua ukiri mu bitaro aho arimo kwivuza, yavuze ko umuhungu wa Lil Durk yakuye imbunda mu rukenyerero nyuma yo kubibwirizwa ya nyina.
Icyakora, kugeza ubu se nyakuri w’uyu mwana umuraperi Lil Durk, wakoze indirimbo zirimo, All My Life, All love, 3 Headed Goat, Back Door n’izindi nyinshi zitandukanye, kugeza ubu nta kintu aravuga kuri ayo makosa y’umuhungu we.