Muri uru rukerera rwo ku wa kane Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Jojea Kwizera yaraye afashije ikipe ye ya Rhode Island FC yo muri leta zunze ubumwe za America kwitwara neza imbere y’ikipe ya El paso Locomotive FC kuri sitade ya Beirne ,aho baje kuyitsinda ibitego bitatu ku busa.
Uyu wari umukino wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri hariya muri leta zunze ubumwe z’amerika ,aho iyi ikipe ya Jojea Kwizera yagombaga guhura n’ikipe ya El paso Locomotive FC ukaba waraye ubaye mu gicuku cyo ku wa kane, Rhode island FC itozwa na kevin Smith yaje kwitwara neza muri uyu mukino nyuma yo gutsinda iyi ikipe ibitego bitatu byose idakozemo babifashijwemo n’uyu musore w’umunyarwanda ufite amamuko i Bukavu muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Ni umukino Rhode island yaje yakaniye cyane dore ko yanatangiye yataka kugeza ku munota wa makumyabiri na rimwe ubwo rutahizamu wayo witwa Albert Dikwa yaje kuyibonera igitego ariko ntiyashyirwayo ikomeza kwataka nyuma y’iminota 6 gusa ku munota wa 27′, umukinnyi wo hagati ukina afasha ba Rutahizamu wa ekipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi Jojea Kwizera ashyiramo igitego cya kabiri ku ruhande rw’iyi ikipe ari nako bagiye kuruhuka mu gice cya mbere bihagaze.
Mu gice cya kabiri El Paso Locomotive yagirageje uburyo bwishi bugana mu izamu ari nako Rhode island ikomeza kwiganza mu kugumana umupira kugeza ku munota wa 87′ w’umukino ubwo umukinnyi wo hagati wa El paso yaje kubona ikarita itukura ,nyuma yaho basigaye ari cumi mu kibuga rhode island yakomeje kwataka cyane ireba ko yatsinda ikindi gitego iza no kubigeraho ku munota wa 91′ w’inyongera cya Noah Fuson wagiyemo asimbuye .
Ibi byatumye iyi Rhode island FC yisanga ku mwanya wa Cyenda n’amanota cumi n’umunani mu makipe cumi n’abiri akina iyi shampiyona ariko aherereye mu gice cy’iburasirazuba [USL Championship – Eastern Conference], iyi ikipe ikaba izongera kugaruka mu kibuga ku wa gatandatu taliki 6/Nyakanga itana mu mitwe n’ikipe ya Indy Eleven.