Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Etincelles FC ko umukino wa gicuti yari guhuramo na Musanze FC ku wa Gatandatu udashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari Super Coupe izahuza APR FC na Police FC.
Uyu mukino wa gicuti wari uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade Umuganda.
Amakuru twamenye ni uko FERWAFA yabwiye Ikipe ya Etincelles FC ko uwo mukino udashobora kuba kubera ko ku wa Gatandatu hateganyijwe umukino w’igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC yatwaye Shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Umwe mu bayobozi ba Etincelles FC yabwiye Itangazamakuru ko bamaze kumenyeshwa icyo cyemezo ndetse ubu bari gushaka undi munsi uwo mukino wazakinirwaho.
Kuri uyu wa Kane, Musanze FC irakira Rutsiro FC mu mukino wa gicuti ubera kuri Stade Ubworoherane.
Uyu mukino wabaye uwa kabiri wa gicuti utemerewe kuba ku wa Gatandatu nyuma y’uwo Mukura VS yari gukina na Rayon Sports kuri Sitade ya Huye