Umukobwa wa Obama na we arimo: Menya ibyamamare byateye utwatsi amazina y’imiryango bikomokamo.

Bamwe bumva ko kuvuka uri umwana w’icyamamare biba bihagije kuri benshi ngo bahitemo kwituriza, bakomeze no kuryoherwa no kuvuka basanga buri wese izina ryabo arizi kuva mu buto bwabo.

Gusa iyi myumvire hari bamwe mu byamamare bagiye bayirenga bagahitamo guhindura amazina bari basanganywe bakanga gukomeza kugendera mu mitima y’amazina y’imiryango bagiye bavuka bagasanga ikomeye.

Iyi ni inkuru yongeye kugarukwaho nyuma yaho umwe mu bana ba Brad Pitt na Angelina Jolie mu minsi ishize yajyanye impapuro mu nkiko asaba gukurwaho izina rya se “Pitt” mu mazina ye. Uyu mukobwa w’imyaka 18 ubusanzwe witwa Shiloh Jolie-Pitt, impapuro z’ubusabe bwe yazishyikirije urukiko tariki 27 Gicurasi ku isabukuru ye y’imyaka 18.Impapuro yagejeje mu rukiko, zigaragaza ko ashaka kwitwa Shiloh Nouvel Jolie, aho kwitwa Shiloh Nouvel Jolie-Pitt.

Shiloh Jolie yahinduye izina akuraho irya se
Uretse uyu mukobwa IGIHE yakusanyije urutonde rw’abandi benshi bamamaye muri Amerika bagahitamo kudakoresha amazina yamamaye y’imiryango yabo.Umukobwa wa Tom Cruise yanze izina rya seSuri ni umukobwa wa Katie Holmes na Tom Cruise. Uyu mukobwa w’imyaka 18 aheruka kuvana izina rya se mu mazina ye ahubwo aho gukomeza kwitwa Suri Cruise ahitamo kwitwa Suri Noelle.Uyu mukobwa yahisemo kwitwa Noelle ashaka kwerekana urukundo nyina usanzwe witwa Katie Noelle Holmes nawe usanzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Amerika.
Suri yahisemo kongera izina rya nyina ku ye akuraho irya se
Umukobwa wa Obama yanze izina rya seUmukobwa wa Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, witwa Malia Obama aheruka kwirengagiza izina ry’umubyeyi we ahitamo kwitwa Maria Ann. Iyi nkuru yamenyekanye ubwo uyu mukobwa w’imyaka 25 yerekanaga filime ye ngufi muri Sundance Film Festival mu ntangiro z’uyu mwaka.Ubwo yerekanaga iyi filime ye yise “The Heart’’ ivuga ku musore wapfushije nyina mu buryo bw’amayobera, nibwo yagaragaje ko yahinduye amazina yari asanzwe akoresha agakuraho irya se.
Malia Ann yahisemo gukura Obama mu mazina akoresha
Elle King na we yanze kwitwa izina rya se ubwo yinjiraga mu muzikiElle King[Tanner Elle Schneider] wamenyekanye mu muziki ni umwe mu bana bakomoka ku byamamare bahisemo gukura amazina y’ababyeyi babo ku yo bafite. Uyu mukobwa ubusanzwe ni umwana wa Rob Schneider wamamye mu gutera urwenya na London King wamamaye muri sinema.Elle King ajya gutangira umuziki yahisemo gukura amazina ya se ku ye, ashaka gukora umuziki ahereye hasi nk’umuhanzi ukizamuka. Yigeze kubwira People, ati “Nashakaga kuba njye ubwanjye. Ntabwo nigeze nshaka kubona amafaranga nkuye ku wundi kandi narakoze cyane kubera umuryango wanjye nanjye. Nshaka kugira ubuzima bwubakiye kuri njye, kandi nshaka kumenya ko nabyigejejeho.’’
Elle King yanze izina rya se atangirana amazina ye mashya ubwo yinjiraga mu muziki
Micheál Richardson yakuye izina rya se mu mazina ye mu rwego rwo guha agaciro nyina witabye ImanaUmukinnyi wa filime Micheál Richardson ukomoka muri Irlande aheruka guhindura amazina ye. Uyu musore w’imyaka 29 wa Liam Neeson na Natasha Richardson, witabye Imana mu 2009 yari asanzwe azwi nka Micheál Neeson muri sinema.Uyu musore yahinduye izina rye rya kabiri riva kuri Neeson yiyitirira irya nyina witwaga Richardson mu rwego rwo kumuha icyubahiro. Mu 2018 yabwiye People ko ari icyemezeo yafashe kandi akumva ko yakoze icyari gikwiriye kandi cyakoze ku mutima abo mu muryango we.
Micheál Richardson yakuye izina rya se mu mazina ye mu rwego rwo guha agaciro nyina witabye Imana
Nicolas Cage yahinduye izina ashaka kumenyekana we ubwe i HollywoodNicolas Cage wamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nawe ni umwe mu byamamare byahinduye izina. Uyu mugabo uheruka gutangaza ko agiye guhagarika gukina filime, akerekeza umutima we mu bindi; mbere yitwaga Nicolas Coppola.Uyu mugabo w’imyaka 60 yahinduye izina ashaka kwitandukanya n’umuryango w’aba-Coppola kugira ngo akomeze kwaguka we ubwe. Ikindi, ni izina yakuye kuri Luke Cage wo muri Marvel Comics ndetse na John Cage.Nicolas Cage akomoka mu muryango w’abarimo Francis Ford Coppola uri mu bayobora ifatwa ry’amashusho ya filime bakomeye muri Amerika, wanakoze filime yamamaye ya “The Godfather’’ yagiye hanze mu 1972.
Nicolas Cage yahinduye izina kubera umuryango we

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Ronaldinho Makes Mentions Using Memecoin WATER After Messi

Wed Jul 10 , 2024
Less than a day after Leo Messi referenced the memecoin WATER, former Brazilian football icon Ronaldinho posted a “shill” for it. Yesterday, former Brazilian football hero Ronaldinho posted an Instagram story to promote the memecoin WATER, emulating Argentine soccer star Leo Messi. Prominent soccer players are lending their support to […]

You May Like

Breaking News