Umusizi Murekatete agiye gushyira ahagaragara umuzingo w’ibisigo

Nyuma y’igihe kirenga umwaka umusizi Murekatete adashyira ahagaragara ibisigo, yahishuye ko ataretse ubusizi ahubwo yari ahugiye muri byinshi bifitanye isano nabwo, agamije gutegure ibisigo byinshi akaba ateganya gushyira ahagaragara umuzingo (Album) we.

Kumara igihe kinini nta gisigo ashyira ahagaragara byatumye benshi mu bamukurikira n’abakunzi b’ubusizi bwe batekereza ko yaba yarabuhagaritse akigira mu yindi mirimo, kuko igisigo yaherukaga gushyira ahagaragara ari ‘Urweze’ yafatanyije na Nzayisenga Sophie cyagiye ahagaragara muri Nyakanga 2023.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho nshya, Murekatete yamaze impungenge abakunzi b’ibihangano bye, avuga ko atigeze areka ubusizi ahubwo ko hari byinshi yari arimo kubategurira.

Yagize ati: “Umusizi Murekatete yari ahugiye muri byinshi kandi byiza, nafashe umwanya uhagije kugira ngo ntegure ibisigo byanjye bihagije, mbitegure mu buryo bw’inyandiko, ubw’amajwi ndetse n’amashusho, kandi ntegure byinshi bihagije ku buryo abakunda inganzo yanjye y’ubusizi bazayibona uko bayifuza.”

Akomeza agira ati: “Umunyarwanda yabivuze neza ngo iyo ushaka gusimbuka ahantu harehare ubanza gusubira inyuma gato kugira ngo usimbuke neza, nanjye rero nagize igihe gihagije ndategura menya ibyo abafana banjye bakunda, ibyo banyifuzaho, numva ukuntu bakunda injyana yanjye, uko bayinyotewe, hanyuma nanjye ndavuga nti reka noneho nicare ntagure ibisigo byinshi bihagije, ku buryo nta mwanya munini wazajya uba hagati y’igisigo n’ikindi.”

Aha ni naho ahera avuga ko mu bihe bya vuba ateganya gushyira ahagaragara umuzingo we.

Ati: “Ibyo kuvuga ni byinshi, ndimo gutegura umuzingo (Album), ndetse kugira ngo babyizere neza ko niyo Album iri bugufi cyane, ubu hari igisigo gishya cyageze ku mbuga zose zicururizwaho umuziki cyitwa Amakiriro, abazikoresha bacyumva kibimburira (gitangiriye) ibindi byose.”

Umusizi Murekatete azwi cyane mu bisigo bitandukanye birimo ‘Iwacu, Bazagukoshe, Bacuruza iki, Urweze, Mpindutse nte n’ibindi.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

PAX PRESS yibukije Abanyamakuru ko gukoresha Ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwirinda gutangaza ibihuha

Fri Sep 6 , 2024
Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) weretse abanyamakuru ko kwifashisha tekiniki z’ikoranabuhanga ari ingenzi mu kwirinda gutangaza amakuru atari ukuri. Uwo Muryango uvuga ko buri munyamakuru akwiye guhanira kumenya gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo agenzure kandi yizere ko amakuru atangaza ari ukuri nyako. PAX PRESS yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki […]

You May Like

Breaking News