Umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yageze mu Rwanda aho yakiranwe ibyishimo na bamwe mu bafana b’iyi kipe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, avuga ko intego afite ari ukubaka ikipe ikomeye itwara ibikombe.
Uyu mutoza w’imyaka 64, yageze i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga, yakirwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben ndetse na Muhawenimana Claude uyobora abafana.
Hari kandi n’abakunzi batandukanye b’iyi kipe bari bafitiye urukumbuzi uyu mutoza uheruka kubaha ibyishimo bidasanzwe ubwo bageraga muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018, bakanatwara Shampiyona mu mwaka wakurikiyeho.
Robertinho yavuze ko yishimiye kugaruka i Kigali, ashimangira ko intego ari ukongera guhesha Rayon Sports ibikombe.
Ati “Nishimiye cyane kugaruka hano i Kigali, ni mu rugo kandi Rayon Sports ni umuryango wanjye. Ni umwanya wo gutegura ikipe ikomeye n’abakinnyi beza bo gutwara ibikombe. Intego ni ugusubiramo akazi n’ibihe byiza ikipe yagize n’ahashize hanjye.”
Abajijwe niba nyuma y’imyaka itanu, ashobora kongera guhesha Rayon Sports igikombe nk’uko yabikoze mu 2019, Robertinho yavuze ko bitoroha gusubiramo amateka nk’uko yabikoze mu Rwanda, muri Uganda no muri Tanzania aho yatwaye Shampiyona, ariko ashimangira ko byose biterwa no kugira ikipe nziza.
Ati “Ikintu cya mbere tugomba kumva ubu ni ukubaka ikipe nziza, ni umwanya wo gushaka abakinnyi beza bakajya ku rwego rumwe kandi rwiza.”
Yakomeje agira ati “Ndizera ko abafana ba Rayon Sports bazajya baza buri munsi ku myitozo, ku munsi w’umukino hamwe n’ibyiyumvo byabo ntigeze nibagirwa mu gihe cyashize ubwo twatsindaga APR igitego 1-0 kuri penaliti. Hano ni nko muri Brésil, abantu bafunga buri kimwe bakaza ku muhanda kwishima. Ni yo mpamvu Robertinho yemeye kugaruka kuko nkunda Kigali kandi kugira ngo ntware ibikombe.”
Ku kuba yahagarika APR FC imaze imyaka itanu yarihariye Shampiyona y’u Rwanda n’uburyo yiteguye guhangana na yo mu kibuga, Robertinho yagize ati “Buri gihe izaba ari ‘derbie’ ikomeye ‘Rayon-APR’, ariko ntabwo watsinda buri ‘derbie’. Njye nitegura ubwanjye. Muri ruhago ntiwatsinda buri mukino, ariko njye ntegura ikipe yanjye ngo ikine neza kandi itsinde. Ni yo ntego yanjye.”
Mu kwitegura umwaka w’imikino mushya wa 2024/25, Rayon Sports imaze gukina imikino ibiri ya gicuti aho yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu gihe yatsinze Amagaju FC ibitego 3-1 ku wa Gatatu.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakirwa na Musanze FC ku wa 27 Nyakanga mbere yo gukina na Azam FC kuri ‘Rayon Day’ tariki ya 3 Kanama 2024.
Umukino wa mbere w’irushanwa kuri Robertinho uzaba ari uw’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Marines FC tariki ya 17 Kanama 2024.