Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ’Vigoureux’, wazamuye abakinnyi abakiri bato mu mupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu yitabye Imana azize uburwayi.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024 aguye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi.
Umutoza ’Vigoureux’, yari amaze igihe kirekire arwaye imitsi, kubura amaraso ndetse na hépatite C kugeza ubwo yamaze igihe kuva mu nzu byarabaye ikibazo gikomeye.
Ubu burwayi bwaje kugenda buhindagurika kuko rimwe na rimwe akaguru kamwe kagira ‘paralysie’, ikindi gihe kakabyimba.
Vigoureux yari umwe mu batoza bakomeye mu Karere ka Rubavu, azibukirwa kuba yarazamuye abakinnyi bakiri bato bakavamo abakinnyi abakomeye muri Ruhago y’u Rwanda.
Uyu mugabo yakiniye Etincelles igishingwa 1980 na Mbere yaho gato yitwa Pfunda FC.
Mu Rwanda hari amazina y’abakinnyi bakomeye bamunyuze mu biganza nka Niyonzima Haruna ukinira uheruka gutandukana na Rayon Sport mu munsi ishize, Tuyisenge Jacques, Bizimana Djihad ukinira FC Kryvbas yo muri Ukraine, Hakizimana Muhadjiri [Police FC], Nizeyimana Mirafa [wakiniye amakipe arimo Police FC na Zanaco FC], Habimana Hussein, Imanizabayo Florence wakiniye Rayon Sports y’Abagore n’abandi benshi.