Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique MINUSCA, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, ku wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10, rikorera i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Ni muri gahunda y’uruzinduko agirira mu mitwe itandukanye y’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, rugamije kubakangurira kurushaho kunoza imikorere bubahiriza amahame y’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yakiriwe n’Umuyobozi w’itsinda RWAFPU 1-10, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Claude Munyeragwe, amugaragariza ishusho y’ibikorwa bitandukanye byaranze iri tsinda kuva ritangiye ubutumwa muri iki gihugu.
CP Bizimungu yashimiye iri tsinda ku muhate n’ubwitange bagaragaza mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, abasaba kudacika intege no kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga kugeza igihe bazasimburirwa.
Yagize ati: “MINUSCA n’Ishami rya Polisi (UNPOL) by’umwihariko, babashimira akazi mukora ko gucungira abaturage b’abasivili umutekano nk’inshingano zanyu z’ibanze muri iki gihugu. Ni byiza ko murushaho gushyiramo imbaraga no gukunda akazi kugira ngo mukomeze muheshe ishema igihugu cyabatumye na Polisi y’u Rwanda muhagarariye hano.”
CP Bizimungu kandi yabasabye gukorera hamwe nk’ikipe buri wese agasangiza bagenzi be ubunararibonye no kurangwa na disipuline mu kazi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro bitezweho.
Kuri ubu, Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi barenga 1000 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!