Umuyobozi wa UNMISS yashimye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo

Lt. Gen. Mohan Subramanian, Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abobumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), yashimiye ubunyamwuga n’ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda mu gucungira umutekano abasivili, by’umwihariko abakuwe mu byabo mu duce twa Malakal na Bunj.

Lt. Gen. Mohan Subramanian yabikomojeho ubwo yasuraga batayo y’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) mu birindiro byayo biherereye i Malakal ari kumwe n’irindi tdinda ryaturutse ku byicaro gikuru cya UNMISS, ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024.

Ubwo bageraga mu Biridnro bya Batayo y’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa bw’amahoro bwa UNMISS bakiriwe n’umuyobozi w’iyo batayo, Col Charles Rutagisha.

Col Charles Rutagisha yagejeje ku bashyitsi imiterere y’umutekano ndetse n’ibikorwa bikomeje bya Batayo ya Rwanbatt-2, mu Ntara ndwi muri 13 zigize Leta ya Upper Nile, ishinzwe gucungamo umutekano.  

Umuyobozi wa UNMISS yanaboneyeho gushimira Ingabo z’u Rwanda ubunyamwuga, ukwiyemeza n’ikinyabupfura bibaranga, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu mikorere yabo yose.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kenya: Abapolisi 5 barakekwaho gutorokesha umwicanyi ruharwa

Thu Aug 22 , 2024
Abapolisi batanu bo muri Kenya bagejejwe imbere y’urukiko bakekwaho gutorokesha abantu 12 b’Abanyaritereya ndetse na Collins Jumaisi, ukekwaho ubwicanyi yakoreye abagore 42 harimo nuwe, akajugunya imirambo yabo mu kimoteri kimenwamo imyanda. Ubashinjacyaha bwasabye urukiko ejo ku wa 21 Nyakanga  gufunga abo bapolisi bari mu kazi ku wa 20 Kanama ubwo […]

You May Like

Breaking News