Urubyiruko rusaga 46% nta makuru ruba rufite ku igenamigambi ry’Igihugu

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango y’imiryango itari iya Leta iteza imbere Urubyiruko (RYOF), bwagaragaje ko urubyiruko rwiganjemo urwize n’urwiga muri kaminuza, muri rwo abagera kuri 42.4% mu Rwanda ari bo bazi kandi bajya bagira uruhare mu igenamigambi n’ingengo y’imari y’Igihugu mu gihe abagera kuri 46% bo nta makuru na make babifiteho.

Ibi byatangarijwe mu bushakashatsi bwamurikiwe i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024. Bwakorewe ku rubyiruko rwo mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali kandi ruri mu cyaro no mijyi ruri hagati y’imyaka 16 na 30.

Impuzamiryango RYOF ivuga ko yabukoze igamije kurebe uburyo urubyiruko rwumva igenamigambi ry’Igihugu ndetse n’uruhare rurigiramo.

Imurikwa ry’ubu bushakashatsi ryitabiriwe n’abahagarariye Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abandi batandukanye.

Bugaragaza ko muri rusange urubyiruko rungana na 54% by’ababajijwe ari rwo rugira amakuru runaka ku ngengo y’imari n’igenamigambi ry’Igihugu mu gihe abagera kuri 46% bo nta makuru babifiteho na make.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko urubyiruko rugera kuri 54.6% ruvuga ko rujya rwumva amakuru ku igenamigambi n’ingengo y’imari y’Igihugu ariko rutazi uko bikorwa mu gihe muri abagera kuri 42.4 % ari bo bemera ko bigeze kugira uruhare ku igenamigambi n’ingengo y’imari by’Igihugu.

Na none kandi urubyiruko rugera kuri 57.6% nta ruhare na rumwe rugira mu ngengo y’imari n’igenamigambi ry’Igihugu mu gihe 45.4% muri rwo nta makuru rufite na make ku ngengo y’imari n’igenamigambi by’Igihugu.

Ubu bushakashatsi imbogamizi bugaragaza zitera uyu mubare munini w’urubyiruko kutagira uruhare mu igenamigambi ry’Igihugu harimo kutagira amakuru ku mikorere yabyo, kutisanga muri gahunda zikoreshwa mu kwegera abandi baturage nk’inteko z’abaturage, umuganda, inama n’izindi.

Urubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi kandi rwagaragaje indi mbogamizi ibitera ari uko hari bamwe mu baruhagarariye rubona bataruvuganira ngo bumvikanishe ibitekerezo byarwo mu nzego zifata ibyemezo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RYOF, Mutangana Kabera Diogène yavuze ko nyuma yo kubumurika hazakorwa imyanzuro yiyongera ku byabuvuyemo, igashyikirizwa inzego bireba zitandukanye zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, Iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, Iy’Imari n’Igenamigambi n’izindi nzego kugira ngo ibirimo bijye bishingirwaho hakorwa gahunda za Leta.

Yavuze ko kandi ibyavuye muri ubu bushakashatsi bisaba inzego zinyuranye kwegera urubyiruko by’umwihariko mu itegurwa ry’igenamigambi n’ingengo y’imari.

Ati “Urubyiruko rukeneye gutanga uruhare rwarwo ariko rukeneye kumenya uko ibyo bintu bikorwa. Rugomba kwegerwa mu buryo bw’umwihariko kandi rwisangamo kugira ngo rubashe gutanga ibitekerezo kandi rumenye ibyavuye muri ibyo bitekerezo”.

Makimbiri Sam wiga muri kaminuza wari witabiriye umurikwa ry’ubu bushakashatsi, yagaragaje icyo abona Leta yakora.

Ati “Akenshi tubona ibintu by’ingengo y’imari byarangiye. Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwo gusanga urubyiruko aho ruri ikarusobanurira uko bigenda ngo rutange ibitekerezo mu igenamigambi. Yakwifashisha kandi imbuga nkoranyambaga igashyirabo uburyo urwo rubyiruko rwajya runyuzamo ibitekerezo ku ngengo y’imari”.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

‘Add Me’, uburyo bwa Google Pixel 9 buzemerera uyifite kwiyongera mu ifoto yafashwe adahari!

Thu Aug 1 , 2024
Mu byitezwe kuri “series” za Google Pixel 9 zizashyirwa ku isoko mu mezi make ari imbere, hongewemo uburyo bwiswe ‘Add Me’ buzafasha umuntu kwishyira mu ifoto yafashwe adahari. Amakuru kuri izo telefoni aracyari make, ariko hagenda hamenyekana make make biturutse ku mashusho Google ishyira hanze izamamaza. Mu mashusho OnLeaks yashyize […]

You May Like

Breaking News