Urubyiruko rwiteze umusaruro ku mahugurwa bahawe ku murage ndangamuco

Urubyiruko rwahawe amahugurwa ku buryo bakwifashisha umurage ndangamuco bihangira imirimo bavuga ko bayitezeho umusaruro wiyongera ku kumenya umuco, kuwukunda no kuwusigasira bari basanzwe bakangurirwa.

Imishinga myiza yahawe ibihembo

Ni amahugurwa yateguwe n’umushinga witwa Rwanda Heritage Hub, ushyirwa mu bikorwa n’Inteko y’Umuco, itewe inkunga n’ikigo cy’abataliyani cyitwa ICCROM.

Bamwe mu rubyiruko bagize amahirwe yo kwitabira ayo mahugurwa bavuga ko bayigiyemo byinshi bizabafasha gukomeza kwiteza imbere kuko hari ibyo batari bazi mbere y’uko bayitabira.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa mu ijoro ry’itariki 23 Kanama 2024, mu birori byo kuyasoza hanatangiwemo ibihembo ku mishinga yahize indi mu bwiza.

Iradukunda Providence usanzwe akora imyenda mu buryo bugezweho akoresheje ibiti byakorwagamo imyambaro mu bihe bya kera, avuga ko amahugurwa yahawe yamufashije kumenya uko atandukanye we ubwe n’ubucuruzi akora.

Yagize ati: “Ntaritabira aya mahugurwa naburaga ubumenyi bwo gutandukanya jye ubwanjye n’ubucuruzi bwanjye (Business), ubu nafunguye kompanyi (Company), mfungura na konti yayo ku buryo menya ngo amafaranga yayo ni aya, ayanjye ni aya, bikazamfasha gucunga no kubyaza umusaruro twa tundi duke mfite. Ikindi Hub yamfashije ni uko uko byagenda kose nta gusubira inyuma cyangwa guhagarika.”

Ibyo avuga bishimangirwa na Mudacumura Fiston ufite umushinga wo kubungabunga indimi nyafurika binyujijwe ku rubuga rukorera kuri murandasi, uvuga ko mbere y’uko yitabira amahugurwa imikorere ye yari igoye cyane bigoranye cyane.

Ati: “Ndi mu cyiciro cya mbere cy’amahugurwa, nyuma yaho twabashije kwagura ibikorwa, mbere twakoreshaga ibihangano bishingiye ku  muco  ariko by’amajwi gusa, none ubu twashyizemo n’ibitabo, kandi twungutse n’abafatanyabikorwa bafite gahunda yo kudufasha ku buryo umuntu ashobora kuza  ku rubuga agahitamo inkuru yose ashaka tukayimukoreramo igitabo tukayimuha mu minsi itarenze irindwi kandi umusaruro turawubona, niba mbasha kubona amafaranga ashobora kurubeshaho kandi atari make bivuze ko bitanga umusaruro.”

Aba bombi bahuriza ku kuba bikigoranye cyane ko babona uburyo bwo guhaza isoko, kubera igishoro gito, kuba Abanyarwanda batitabira cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), bakifuza ko amahugurwa yakomeza no ku bandi batarabisobanukirwa.

Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera avuga ko urubyiruko rusabwa kuticarana ubumenyi bahawe.

Yagize ati: “Barasabwa ko ibyo bize bidahera mu mpapuro bahaguruke babishyire mu bikorwa, kuko bahawe ubumenyi kandi turahari ngo tuzabibafashemo.”

Akomeza avuga ko abafite imishinga myiza Inteko y’Umuco itazabarekura izabaherekeza mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo babereka uko bayitunganya neza ikabona amafaranga, kubahuza n’abaterankunga kugeza igihe ibyaye akazi.

Ubuyobozi bwa ICCROM buvuga ko bishimiye uko urubyiruko rwo mu Rwanda rushobora guhanga udushya n’imirimo hifashishijwe umurage ushingiye ku muco kandi ko biteguye gukomeza gukorana n’Inteko y’Umuco no mu bindi byiciro bizakurikiraho.

Icyiciro cya mbere cy’ayo mahugurwa cyari kigizwe n’abagera kuri 30 bari basanzwe bakora imishinga ishingiye ku murange ushingiye ku muco, naho icya kabiri kigizwe n’abafite ibitekerezo by’imishinga ariko bitaratangira bagera kuri 50.

Imwe muri iyo mishinga yahawe ibihembo birimo milliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, mu gihe indi yose yemerewe ibihumbi 300 bizayifasha gutangira.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

RDC: AFC- M23 yungutse izindi mbaraga

Sat Aug 24 , 2024
Tikaïleli Baundjwa, wahoze ari umuyobozi ukomeye mu ishyaka rya politiki riyobowe na Guy Loando Mboyo, aherutse kwinjira mu mutwe wa Politiki ’Alliance Fleuve Congo ,(AFC), uyobowe na Corneille Nangaa Yobeluo, wifatanije n’abarwanyi ba M23. Ibi byamenyekanye nyuma y’inyandiko zasohowe n’ishyaka rya AREP risanzwe ribarizwa mu ihuriro rya UNION SACREE ya […]

You May Like

Breaking News