Uruhare rwa Coach Gael mu kubungabunga umubano wa Olivier N’goma na Kevin Kade mbere y’isohoka ry’indirimbo “Sikosa”

2

Kevin Kade yasobanuye uko Coach Gael yamufashije kwegera umuryango wa Oliver N’Goma mbere yo gushyira hanze indirimbo “Sikosa” yakoranye na The Ben na Element.

Uyu muhanzi agaragaza ko kuva kera yari azi neza ko Element ajya gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo yigiye ku ndirimbo “Icole” ya Oliver N’Goma.

Kevin Kade yabwiye B&B FM Kigali ko mbere yo gusohora iyi ndirimbo babanje kwegera umuryango wa Oliver N’Goma basaba uburenganzira (license) mu kwirinda ko hagira ikibazo biteza igihe yaba igiye hanze.

Uru rugendo barufashijwemo n’umushoramari mu ruganda rw’imyidagaduro Coach Gael uyobora Sosiyete ifasha abahanzi 1:55 AM.

Kevin Kade yakomeje avuga ko kuba iyi ndirimbo yaravuye kuri YouTube nyuma y’iminsi mike yari imaze isohotse ntaho bihuriye na Oliver N’Goma

Ati “Kuba indirimbo yava kuri YouTube nta hantu byari bihuriye na Oliver N’Goma. Twari dufite uburenganzira twahawe n’umwana we, uwabidufashijemo kugira ngo bikunde ni Coach Gael, ni we waganirije umuryango wa Oliver N’Goma.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko batashishuye nk’uko bamwe babyita cyangwa ngo bibe igihangano cy’abandi kuko ibyo bakoze bisanzwe bikorwa n’abahanzi b’abanyamwuga mu bijyanye no kwiyungura ubumenyi ugendeye ku gihangano cy’undi.

Yakomeje agira ati “Ubundi gushinjwa kwiba igihangano cy’umuntu (strike) hari amasegonda uba wahuje na we, mugahuza ibicurangisho n’imiririmbire ye ariko twebwe ntabwo twafashe imiririmbire n’ibicurangisho bye.”

“Icyo twakoze ni ukwigira ku njyana akora, n’ibicurangisho bye bivuze ko n’iyo hatabaho uko kumvikana hagati yacu n’abafite uburenganzira ku bihangano bya Oliver N’Goma ntakuregana kwari kubaho kuko ntitwibye igihangano cy’abandi.”

Kevin Kade yemeje uko ubu bufasha yabuhawe nyuma y’umuhuro wahuje The Ben na Coach Gael gusa agaragaza ko n’iyo badahura yari kubikora kuko indirimbo irimo Element kandi akaba umuhanzi wa 1:55AM.

Ubwo iyo ndirimbo yari imaze gusohoka bamwe mu bakurikira muzika bumvise ijya guhura na “Icole” ya Oliver N’Goma batangira gutekereza ko ibyo Kevin Kade, The Ben na Element bakoze ari ubujura.

Nyuma y’iminota micye iyi ndirimbo igiye hanze, Element yifashishije imbuga nkorayambaga ze atangaza ko yayikoze agendeye ku gihangano cy’umunyabigwi Oliver N’Goma mu ndirimbo yise “Icole” gusa ntiyagaragaje niba yarabisabiye uburenganzira.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

2 thoughts on “Uruhare rwa Coach Gael mu kubungabunga umubano wa Olivier N’goma na Kevin Kade mbere y’isohoka ry’indirimbo “Sikosa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

“Deliverance” filime iri kubica bigacika kuri Netflix

Fri Sep 6 , 2024
Niba ukunda filime ziteye ubwoba nta kabuza iyi nayo ishobora kuza kujya ku rutonde rw’izo ushobora kureba muri iyi minsi. Iyo ni “The Deliverance” iri kubica ku rubuga rwa Netflix ruri mu mbuga zikundwa na benshi bakurikirana filime, ndetse yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga. Uyirebye biragoye kubyemera ariko […]

You May Like

Breaking News