Urukiko rw’Ubujurire i Kigali mu Rwanda rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungwa imyaka 20

Twagirayezu yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka igera kuri 20

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside, Urukiko rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu afungwa imyaka 20, aho yari yarabigizweho umwere n’Urukiko Rukuru kuya 11 Mutarama 2024. Mu 2018 nibwo Twagirayezu yoherejwe na Denmark aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku byaha yashinjwaga by’uruhare mu kwica Abatutsi muri jenoside mu 1994. Mu kwezi kwa mbere 2024, nibwo Twagirayezu w’imyaka 56 yari yagizwe umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga.

Wenceslas Twagirayezu (hagati) agarurwa mu Rwanda akuwe i Denmark mu 2019

Wenceslas Twagirayezu yashinjwaga ubwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye ahahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana, ahitwaga kuri Komine Rouge n’ahandi henshi hiciwe Abatutsi benshi. Twagirayezu, wari umwalimu mu gihe cya jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya jenoside bavugaga ko yakoreye ku Gisenyi, we akavuga ko atari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (DR Congo ubu) igihe jenoside yabaga.

Ubwo rwamugiraga umwere mu kwezi kwa mbere, Urukiko rukuru rwari rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za jenoside atari mu Rwanda. Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa mu isesengura ry’imvugo z’abatangabuhamya bashinja Twagirayezu, n’ikosa mu kwemeza ko ubushinjacyaha butashoboye kwemeza ko Twagirayezu yari mu Rwanda mu gihe cya jenoside.

Mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y’Igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu Gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza. Amategeko y’u Rwanda avuga ko mu manza z’inshinjabyaha, Urukiko rw’Ubujurire ari rwo rwa nyuma ruca imanza, hagati aho ariko uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane ku Rwego rw’Umuvunyi.

Amashusho ya video yo mu rukiko rw’iyu munsi ubwo yakatirwaga (Source: BBC News Gahuza)

Twagirayezu, ntiyagize icyo avuga ku mwanzuro wamufatiwe, gusa yagaragaje gutungurwa n’akababaro mu maso, mu gihe mu gitondo yinjiye mu rukiko afite imbagara kandi aseka ubwo yaramukanyaga n’abo mu muryango we, barimo nyina. Abashinzwe kubahiriza amategeko bahise batangira ibikorwa byo gusubiza Twagirayezu muri gereza, nyuma y’amezi arindwi adafunze kuva mu kwezi kwa mbere yagirwa umwere.

Mu manza z’inshinjabyaha, Urukiko rw’Ubujurire nirwo rwa nyuma ruca imanza. Gusa uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane k’Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y’Igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu Gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Alliah Cool yaba yarabuze umupfumu umuterera inzuzi?

Wed Jul 31 , 2024
Isimbi Alliance wamenyekanye mu myidagaduro Nyarwanda nka Alliah Cool, ni umwe mu bakinnyi ba filime ku ruhando mpuzamahanga u Rwanda rufite, gusa biratangaje kuba abantu benshi batazi ko ari umukinnyikazi wa filime ndetse usanga bamwe iyo babyumvise bagwa mu kantu. Alliah Cool ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeje kugerageza […]

You May Like

Breaking News