Umuraperi w’Umunyamerika akaba yari n’umwe mu batunganya umuziki (Producer), Justin Riley wari uzwi nka BeatKing yitabye Imana afite imyaka 39 y’amavuko.
Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2024, bivugwa ko BeatKing yashizemo umwuka ejo hashize ku wa kane 15 Kanama 2024.
Ni inkuru yatangajwe n’Umujyanama we mu by’umuziki Tasha Felder, wifashishije urubuga rwa Instagram, akamenyesha abakunzi b’uyu muraperi n’ishuti z’umuryango we.
Muri ubwo butumwa yagize ati: “Uyu munsi, ku ya 15 Kanama 2024, twabuze BeatKing, yatanze umusanzu we mu ikipe yacu mu myaka icumi ishize, yakoze kandi akorana neza n’abahanzi benshi ku buryo ijwi rye rizahoraho, yakundaga umuziki, abana be b’abakobwa n’abafana be. Tuzamukunda ubuziraherezo.”
Beatking yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Where da Booty at, Keisha, Then Leave, Thik n’izind zirimo izo yafatanyanyije n’abandi bahanzi.
Beatking asize abana b’abakobwa babiri n’umugore we Talameshia, impamvu y’urupfu rwe ikaba itatangajwe.