Uwari ku rutonde rw’Abadepite akurikiranweho icyaha cya Jenoside

Musonera Germain ufite imyaka 59 wari ku rutonde rw’abakandida-depite baherutse gutorerwa manda y’imyaka Itanu, yatawe muri yombi kubera icyaha akurikiranyweho bityo akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Musonera biturutse ku cyaha akekwaho cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni icyaha yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

RIB yatangaje ko Musonera yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024 akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney, wishwe mu gihe cya Jenoside.

Ikirego cyakiriwe na RIB ku wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2024. Icyo gihe yahise itangiza iperereza isanga hari impamvu ziremereye zituma Musonera akekwa kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwo mugabo.

Musonera Germain yiyemereye ko na we yajyaga ajya kuri bariyeri ziciweho abantu ndetse yemera ko uwo Kayihura JMV yiciwe aho yacururizaga ku kabari ke.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagaragaje kuba nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe hakiboneka abantu batarakurikiranwa ku byo bakoze ndetse no kuba hari ahakiboneka imibiri y’Abatutsi bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro bigaragaza ubugome yakoranywe.

Yijeje ko ubutabera butazabura gutangwa ku bazagaragarwaho ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Gusa uko byagenda kose, ukuri kuba kuzamenyekana, kandi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bose byanze bikunze ukuboko k’ubutabera kubazabageraho.”

RIB kandi yakanguriye abantu bose bafite amakuru kuri Jenoside, byaba ari amakuru ashingiye ku hantu haba harahishwe imibiri y’abazize jenoside, ku bantu batarafatwa bagize uruhare muri Jenoside cyangwa Abakatiwe n’Inkiko Gacaca bakihishahisha kuyatanga.

Ati “Gutanga ayo makuru ni ngenzi, nta nkurikizi irimo ariko kuyahisha bifite ingaruka. Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Tugeze igihe cyo kuba twumva neza ko guhisha amakuru cyangwa kugira ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bimaze, ahubwo bigira ingaruka. Birakwiye ko abantu batanga amakuru babitse, bazi kuri Jenoside kuko ni inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge.”

Icyaha cya Jenoside giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara:

Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

Iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Kidumu yavuze ko abahanzi ‘bashaka gutwika’ batabitindamo

Fri Aug 23 , 2024
Umuhanzi w’umunyabigwi mu Karere k’Ibiyaga Bigari Jean-Pierre Nimbona, uzwi nka Kidumu Kibido Kibuganizo, avuga ko impamvu abahanzi benshi b’ubu batakibitindamo cyane ari uko baba bashaka gutwika. Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 40 akora umuziki yavuze ko yatangiye kuririmba afite imyaka 10, agatangira avuza ingoma (Bateur) mu 1984 kuri ubu […]

You May Like

Breaking News