Uwicyeza Pamella wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda, yatangaje ko yashimishijwe no kuba yabashije kwitorera Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku nshuro ya mbere.
Uwicyeza Pamella usanzwe ari n’umugore w’umuhanzi The Ben, ni umwe mu batoye mu cyiciro cy’Abanyarwanda bari mu mahanga. Iki cyiciro cyatoye ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga mu 2024.
Mu butumwa bwashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, Uwicyeza Pamella yavuze ko yatoreye muri iki gihugu kuko ariho umunsi w’amatora wamusanze.
Ati “Amatora yageze ndi muri Tanzania biba ngombwa ko nza gutora umukandida wanjye. Hano turi ni kuri ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, ubu maze gutora kandi ndishimye cyane kuko byari inshuro yanjye ya mbere. Nashakaga gushishikariza urubyiruko aho muri hose ko mushobora gutora.”