UYU MUNSI MU MATEKA: taliki ya 29/Kamena,Politiki y’Ivanguraruhu (Apartheid) yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Afurika y’Epfo naho Moise Tshombe wari umunyapolitiki ukomoka muri RDC aratabarukaUYU MUNSI MU MATEKA:

Uyu munsi ku wa gatandatu,Taliki ya 29/Kamena 2024 ni umunsi wa 181 w’umwaka ubura iminsi 185 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1776: Hashinzwe Umujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe n’abihayimana babiri b’Abafaransisikani baturutse muri Mexique, igihugu bituranye.

1864: Impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu 99 mu mpanuka yabereye i St-Hilaire, muri Québec muri Canada.

1945: Chandrika Kumaratunga yatorewe kuba Perezida wa Sri Lanka.

1949: Politiki y’Ivanguraruhu (Apartheid) yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Afurika y’Epfo.

1974: Isabel Perón yarahiriye kuyobora Argentine nka Perezida wa mbere w’umugore, umugabo we na we wari Perezida Juan Peron, yari yavuye ku buyobozi kubera uburwayi, anapfa nyuma y’iminsi ibiri.

1976: Ibirwa bya Seychelles byabonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bwongereza.

1992: Perezida wa Algeria, Mohamed Boudiaf, yapfiriye i Annaba muri icyo gihugu, yishwe n’uwamurindaga ubwo yatangaga ikiganiro kuri televiziyo.

1994: François Léotard wari Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa yasuye ingabo z’icyo gihugu zari muri Opération Turquoise hafi ya Bisesero (Kibuye).

1995: Muri Korea y’Epfo inyubako ya Sampoong Department Store yarahirimye hapfa abantu 501, abandi 937 barakomereka.

2007: Guillaume Soro wari Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, yarokotse igico cyari kigamije kumuhitana.

2008: Habaye umukino wa nyuma w’igikombe cy’ibihugu by’u Burayi mu mupira w’amaguru, gitwarwa na Espagne itsinze u Budage 1-0 gitsinzwe na Fernando Torres ku munota wa 33.

2011: Hashyizweho umwanzuro wa N° 1992 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga kuri Côte d’Ivoire.

• Hashyizweho umwanzuro wa N° 1993 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rugamije kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu cyahoze cyitwa Yugoslavia guhera mu 1991.

2012: Hashyizweho umwanzuro wa N° 2054 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rugamije kuburanisha abakurikiranyweho ibyaha byibasiye.

2015:Leta ya Kirigizisitani yahinduye itegeko rigenga imirimo ya gisirikare, yemerera abantu bayoborwa n’umutimanama ko bashobora gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Ariko iyo imirimo ikaba idahagarariwe n’urwego rwa gisirikare

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1900: Antoine de Saint-Exupéry, umwanditsi w’ibitabo birimo icyitwa “Petit Prince” ukomoka mu Bufaransa.

1978: Nicole Scherzinger, umuririmbyi ukomoka muri Amerika.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki

1969: Moise Tshombe, umunyapolitiki ukomoka muri RDC.


1875 Ferdinand wa I, Umwami wa Otirishiya (1835-48), yapfuye afite imyaka 82.


1880, George Willem Vreede, umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki wo mu Buholandi, yapfuye afite imyaka 71.


1888 John Baillie McIntosh, Umunyamerika Jenerali Majoro (Ingabo z’Ubumwe), yapfuye afite imyaka 59.


1895, Thomas Henry Huxley, umuhanga mu binyabuzima w’umwongereza (kugereranya anatomy), yapfuye afite imyaka 70.


1900 Ivan Pervushin, umuhanga mu mibare w’Umurusiya (theorie numero), yapfuye afite imyaka 73.


1903 Rentaro Taki, umuyapani ucuranga piyano akaba n’umuhimbyi, yapfuye afite imyaka 23.


1923, Fritz Mauthner, umwanditsi w’umudage akaba na umuhanga muri filozofiya (skepticism), yapfuye afite imyaka 73.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

UYU MUNSI MU MATEKA YA RUHAGO: Jude Bellingham yabonye izuba naho Brazil inyagira ubuhorande mu gikombe cy'isi

Sat Jun 29 , 2024
Uyu munsi ku wa gatandatu,Taliki ya 29/Kamena 2024 ni umunsi wa 181 w’umwaka ubura iminsi 185 ngo ugere ku musozo. Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka: 1958 Umukino wanyuma wigikombe cyisi cya FIFA, wabereye kuri Stade Råsunda, mu mujyi wa Stockholm, muri Suwede: Vavá & Pelé buri wese yatsinze ibitego […]

You May Like

Breaking News