Nicolas Maduro, Perezida wa Venezuela yatangaje ko yamaze gusiba urubuga rwa Whatsapp muri telefone ye, asaba abaturage ko nabo barusiba mu ma telefone yabo kubera ko ruri gukoreshwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye mu guharabika igihugu cye ndetse no kugica intege.
Bibaye nyuma y’iminsi mike atsinze amatora, ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikanga kwemera intsinzi ye, bivuga ko amatora yabayemo uburiganya.
Mu kwihimura, Maduro yavuze ko yiteguye guhangana nabo mu kurengera ubusugire bwa Venezuela.
Kuri uyu wa Kabiri, Maduro yavuze ko WhatsApp iri gukoreshwa n’abatifuriza ineza icyo gihugu.
Ati “Uru rubuga ruri gukoreshwa mu guca intege igihugu cyacu. Abakoresha WhatsApp bose bagomba kwimukira kuri WeChat na Telegram kuko ntabwo tuzemerera ko WhatsApp iba mu maboko y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Colombia bayikoresha baharabika igihugu cyacu. Ubwo bukoloni bw’ikoranabuhanga ntituzabwemerera.”
Maduro yavuze ko uru rubuga ruri gukoreshwa n’abagambanyi b’ibigwari bo mu bihugu nka Colombia, Peru na Chile badashaka kwigaragaza ahubwo bagamije kugumura abaturage.
Si WhatsApp gusa ahubwo Maduro yavuze ko n’urubuga rwa Instagram na Tiktok nabyo biri gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango.
Ibi bije nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, agaharira Edmond Gonzalez bari bahanganye, ufatwa nk’inshuti z’abanyaburayi na Amerika.