Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 haratangira Shampiyona ya Volleyball ya 2024/25 izakinwa n’amakipe umunani mu bagabo n’umunani mu bagore harimo n’ikipe nshya ya Kepler WVC.
Amatsiko ni yose ku bakunzi ba Volleyball kuko benshi mu bo muganiriye bakubwira ko ruzaca Imana yonyine kuko amakipe agera kuri atanu mu bagabo afite ubushobozi bwo kwegukana igikombe.
Iyi Shampiyona ifite umwihariko izakoreshwamo uburyo bw’amashusho afasha abasifuzi gufata ibyemezo bitandukanye buzwi nka VAR nkuko byemejwe mu nama y’inteko rusange isanzwe y’iri shyirahamwe yateranye ku itariki 10 Kanama 2024.
Mu bagabo, shampiyona y’uyu mwaka izakinwa n’amakipe umunani arimo APR VC, Kepler VC, Police VC, Gisagara VC, RPN VC, East Africa University Rwanda na Kigali VC.
Nk’uko byagenze umwaka ushize w’imikino biragoye cyane kugira ikipe waha amahirwe yo kwegukana igikombe cya Shampiyona kurusha izindi, cyakora amakipe nka APR VC ifite igiheruka, REG VC, Gisagara VC, Police VC na Kepler VC ari mu zigomba kugihatanira.
Mu bagore, shampiyona y’uyu mwaka izakinwa n’amakipe umunani arimo n’ikipe nshya ya Kepler WVC yitezweho kuzatanga akazi gakomeye nk’uko iy’abagabo yabigaragaje mu mwaka umwe imaze ishinzwe.
Andi arindwi ni APR WVC, Police WVC, RRA WVC, Ruhango WVC, East Africa University Rwanda, Wisdom School na Rwanda Polytechnic Huye College.
Muri iki cyiciro cy’abagore hitezwe ihangana rikomeye hagati y’amakipe ane arimo APR WVC ifite igikombe giheruka na Police WVC, Rwanda Revenue Authority, Kepler na Ruhango WVC yabaye iya kane umwaka ushize.
Abakinnyi bo kwitega mu byiciro byombi
Nk’uko byagenze umwaka ushize, iyi shampiyona izakinwa n’abanyamahanga batatu. Amakipe atandukanye yagannye isoko ku bwinshi ashaka abakinyi bava hanze y’u Rwanda.
Bamwe mu bakinnyi bo kwitega barimo, Umunya- Gambia, Jahara Koita ukinira Police VC wakiniraga ikipe ya O.M.K yo mu gihugu cya Algeria.
Hari kandi Umunya-Brazil Matthaus Wojtylla, REG VC yaguze avuye muri Romani ndetse n’Umunya- Gambia Modou Lamine Jarju.
Police WVC yabaye iya kabiri umwaka ushize nayo yaguze Sandra Ayepoa wakiniraga ikipe ya El-Wak Wings y’iwabo muri Ghana, APR WVC yaguze Umunya- Botswana, Gaoleseletse Lizzy wari Kapiteni wa Rwanda Revenue Authority ndetse na
Amito Sharon yavanye muri Police WVC.
RRA WVC nayo ntiyatazwe ku isoko yaguze umunyekongo Mpeti Lolo Irene.
Ntabwo hakirengagizwa Abanyarwanda nka Dusenge Wicklif wekereje muri Kepler VC, Manzi Saduru werekeje muri Police VC avuye muri APR VC na Ishimwe Patrick wakiniraga GSO de Butare.
Hari kandi Mugisha Jean Sentere yerekeje muri REG VC avuye muri IPRC Huye na Rukundo Bienvenue waje muri REG VC avuye muri Police VC.
Ibi birori bya Volleyball biratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera ahateganyijwe imikino ibiri mu bagore n’abagabo, RRA WVC irakina na Kepler WVC saa kumi n’imwe mu gihe umukino utegerejwe mu bagabo uhuza REG VC na Police VC saa moya z’umugoroba.