Ikipe ya Kepler VC, Police VC mu bagabo APR WCV na Police WVC mu bagore, niyo makipe yageze ku mukino wa nyuma w’igikombo cyo kwibohora, mu mikino iribube kuri iki cyumweru.
Kuri uyu wa Gatandatu tariko 27 Nyakanga nibwo muri Petit sitade i Remera haberaga umunsi wa kabiri w’irushwanwa ryo kwibohora, ni imikino ya 1/2 yakomezago mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’abagore.Ni imikino yatangiye ku isaha ya saa 16:00 pm hakinwa umukino wa 1/2 mu bagore wahuje ikipe ya Police WVC na RRA WVC. Wari umukino utari woroshye, ikipe ya Police yongeyemo amaraso mashya, yaje gutsinda RRA seti 3-0 (25-21, 19-25, 25-20, 25-17 ), ihita isanga APR WVC basanzwe bahangana ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibohora.
Mu cyiciro cy’abagabo, umukino wa Kepler na REG VC utatinze na gato, niwo washoje umunsi. Ikipe ya Kepler VC yaje gutsinda REG biyoroheye Seti 3-0 (25-15, 25-13, 25-19) igera ku mukino wa nyuma wa Liberation Cup, aho izahura na Police VC.Kuri iki cyumweru, imikino iratangira saa 11:00 am Ruhango ikina na RRA, nyuma yaho APR VC ikine na REG VC, hahite hajyaho umukino wa nyuma mu bagore uhuze Police WVC na APR WVC, hasoze umukino wa nyuma mu bagabo uhuza Kepler VC na Police VC.