Web 3: Inkingi ya mwamba muguha igiciro kinini Pi Network

1

Web3 (cyangwa Web 3.0) ni ihuriro rishya ry’ikoranabuhanga rya interineti rifite intego yo kugabanya umubare w’abahuza n’abayobora ibikorwa by’ikoranabuhanga ku rubuga rwa internet, Web3 yemerera abayikoresha kugira uruhare runini mu buryo bwo gucunga no kugenzura imikorere y’ibikorwa byabo kuri internet bitandukanye na Web 1 cyangwa Web 2.

Pi Network yifuza kuba igice cy’ubukungu n’imikorere ya Web3 igamije gushora mu ikoreshwa rya tekinoroji ya blockchain, cryptocurrency, n’uburyo bwigenga bwo kugenzura ibikorwa no gukora imikorere y’ubukungu.

Ibikorwa bya Pi Network bigamije guteza imbere ikoranabuhanga rya blockchain ndetse no gukurura abayikoresha bashya bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’uburyo bw’imikorere bugenda butandukana kuri internet y’ahazaza.

Mu gihe Web1 (internet yambere) yari yubakiye k’uburyo bwo gusoma gusa, naho Web2 (internet ya none) ikaba igizwe ahanini n’amakuru ashyirwaho n’abayikoresha ariko agacungwa n’ibigo bikomeye, Web3 iha abayikoresha (users) ubushobozi bwo kugenzura amakuru yabo. Iyi sisitemu ya decentralisation isobanura ko nta kigo cyangwa ubuyobozi runaka buzaba bugenzura cyangwa buyobora ibikorwa byose; ibikorwa bihurizwa ku bakozi batandukanye b’ikoranabuhanga.

Pi Network ishaka gukorera ku miterere ya Web3 igamije ko buri wese yagira ubwisanzure mubyerekeye amafaranga nta kigo na kimwe kibigizemo uruhare cyangwa gicunga ubutunzi bw’abantu, aho abayikoresha bagira uruhare mu kugenzura uburyo uyu muyoboro ukora. Mu mikorere ya Web3, ibi bisobanura ko imicungire n’imikorere bya Pi Network bizagengwa n’abayikoresha ubwabo aho kuba ikigo kimwe kibikora byose. Iyi sisitemu ya decentralization yitezweho kuzatuma abayikoresha bagira uruhare mu gucunga no kugenzura ibikorwa byo kuri blockchain.

Web3 ikoresha blockchain, ari byo byifashishwa mu gushyira ku murongo amakuru yose ku buryo bugaragara kandi buba budashobora guhuzwa cyangwa guhindurwa. Blockchain ni tekinoroji ifasha mu gukora amadosiye azwi kandi acunzwe neza. Itanga uburyo bwo gukora ibikorwa birimo ubutabera n’ubushobozi bwo kugenzura neza buri kimwe kiyikorerwaho.

Ama-coins cyangwa tokens ni ibice bikomeye muri Web3. Cryptocurrencies nka Bitcoin na Ethereum zigira uruhare runini mu bikorwa bya Web3, kuko zifasha mu gutanga ubushobozi bwo kwishyura cyangwa kugura serivisi, kandi zishingiye kuri tekinoroji ya blockchain.

Tokens zikoreshwa nk’uburyo bwo gusaranganya uburenganzira bw’abayikoresha (governance) mu mishinga cyangwa porogaramu zishingiye kuri Web3. Ukoresheje izi tokens, abayikoresha bashobora guhitamo ibyemezo bifite uruhare ku iterambere rya porogaramu cyangwa umushinga runaka.

 Pi Coin ni cryptocurrency y’ingenzi izakoreshwa mu muryango wa Pi Network, kandi izaba igizwe n’uburyo bwo kugenzura amahame y’ubukungu mu mikorere ya Web3. Pi Coin izaba ikoreshwa mu mikoranire y’abayikoresha, kugura no kugurisha ibicuruzwa n’ibindi bikorwa by’ubukungu muri uwo muyoboro.

Pi network izajya itanga ubushobozi bwo gukora ibikorwa byo guhererekanya amafaranga kuri blockchain, aho abayikoresha bashobora kohereza cyangwa kwakira Pi coins hagati yabo batagombye kwishingikiriza kuri banki cyangwa abahuza runaka.

Smart contracts ni amasezerano y’ikoranabuhanga akora mu buryo bw’imibare (code) kandi akurikirana uburyo busobanutse kuri blockchain. Aya masezerano yikora atarindiriye ko hari abakozi bayafungura cyangwa bayemeza, bituma haba imikoranire iteganywa kandi yizewe hagati y’impande zose zirebwa.

Pi Network izemerera abapiyoniya gukora no gukoresha smart contracts. Aya masezerano y’ubwenge (smart contracts) azafasha abapiyoniya gukora ibikorwa by’ubukungu mu buryo bwigenga kandi butekanye kuri blockchain ya Pi, bitandukanye n’uko bikorwa kuri Web2 aho abahuza baba bafite uruhare runini.

Smart contracts zishobora gukoreshwa mu bikorwa birimo gucuruza, guhitamo, no kwishyura serivisi n’ibicuruzwa, kandi byose bizakorwa mu buryo bugenzurwa na blockchain, bigatuma ibikorwa byose biba byizewe kandi bigaragara.

DApps cyangwa Decentralized Applications ni porogaramu zubatswe ku ikoranabuhanga rya blockchain, zigakora mu buryo budafite ubuyobozi bumwe na buhuriweho. Izi porogaramu zikoresha smart contracts kugira ngo zigenzure ibikorwa by’uburyo bw’abakoresha (peer-to-peer), aho porogaramu zihuriweho n’abantu benshi, nta n’umwe uba ufite inshingano zo kuyobora undi.

Mu buryo bwa Web3, Pi Network ishobora gushyiraho imbuga n’uburyo bwo gukora porogaramu z’uburyo bwigenga (DApps – Decentralized Applications) ku rubuga rwa blockchain rwa Pi. Izi DApps zizafasha abayikoresha gukora ibikorwa bitandukanye, harimo ubucuruzi, ibigo by’imari, n’ibindi bikorwa by’ubukungu, byose bikorwa hakoreshejwe Pi Coin na tekinoroji ya blockchain.

Iyi mikorere izatuma abayikoresha bashobora kwishyura no kwakira amafaranga, kwihitiramo uburyo bw’imicungire, no kwinjira mu bikorwa by’ubukungu byose bikorwa hakoreshejwe tekinoroji ya blockchain.

Web3 igamije gutanga uburyo bwihuse kandi bwizewe bwo kugenzura amakuru n’amafaranga ku buryo bwizewe kandi budafite ubundi buyobozi bushobora kubwinjiramo. Ibi bifasha abayikoresha kugira ubushobozi bwo gucunga amakuru yabo ku buryo bwizewe.

Pi Network yubakiye ku ikoranabuhanga rya blockchain, rizatuma amakuru n’ibikorwa by’abayikoresha bigenzurwa mu buryo butekanye kandi bugaragarira buri wese, kimwe n’uko byose bikorerwa muri Web3. Ibi bizatuma habaho umutekano w’amakuru n’imikorere y’abayikoresha, kandi ntihagire uwo kwizerwa bihutaza kubera ko ibintu byose bigaragara mu buryo bw’amakuru agizwe n’imibare gusa (code).

Abakoresha Pi Network bazagira uruhare mu kugenzura iterambere ryayo n’uburyo ikora binyuze mu guhitamo ibijyanye n’imikorere (governance). Ibi bishingiye ku ma-coins cyangwa tokens bafite, bivuze ko abazaba bafite tokens nyinshi bazagira ijambo rikomeye mu biganiro n’imyanzuro ifatwa.

Aha twakubaza: ese ufite coin zingahe kuri wallet yawe?

Uburenganzira bwo kugenzura ibikorwa butangwa na tokens n’ama-coins muri Web3 bizahindura uburyo abayikoresha bafatamo ibyemezo ku mishinga n’imikorere yayo.

Cryptocurrencies nk’Ama-coins cyangwa ama-tokens akenshi akurikirwa hakoreshejwe blockchain, ni urugero rw’imikoreshereze ya Web3. Bitcoin, Ethereum, n’andi ma-coins menshi ni ikimenyetso cy’imbaraga za tekinoroji ya blockchain.

Decentralized Finance (DeFi) ni uburyo bushya bw’imari ikora hakoreshejwe Web3, aho abakoresha bashobora kugurizanya, kwiguriza, cyangwa gushora imari hakoreshejwe tekinoroji ya blockchain n’ama-smart contracts, bikuraho uburemere bw’abahuza.

NFTs (Non-Fungible Tokens) ni tokens zishingiye kuri blockchain zigizwe n’ibintu byihariye, zishobora guhagararira ibikorwa by’ubuhanzi, ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye, cyangwa ibyo mu mikino. NFTs zikoreshwa mu gutanga uburenganzira bwihariye ku bintu by’ubuhanzi cyangwa by’ikoranabuhanga.

Web2 na Web3 ni ibyiciro bibiri bitandukanye by’amateka y’iterambere rya internet, kandi bitandukanye mu buryo bwinshi, harimo imiyoborere, ikoranabuhanga, ndetse n’uko abazikoresha babona serivisi kuri internet.

Dore itandukaniro rinini hagati ya Web2 na Web3.

Web2: Iyi ni internet y’ubu turimo gukoresha (igizwe n’amakuru n’ubucuruzi bishingiye ku mikoranire hagati y’abayikoresha na serivisi z’ikoranabuhanga). Yagaragaje ubwiyongere bw’imbuga n’ibigo bikomeye nka Facebook, Google, Amazon, na Twitter. Izi sosiyete zikomeye zifite ubushobozi bwinshi bwo kugenzura amakuru y’abazikoresha, imikorere ya serivisi, n’ubucuruzi.

Web3: irangwa no gushaka kugabanya ububasha bw’abahuza (decentralization), aho ibikorwa byose bigengwa n’abayikoresha batandukanye, bikozwe hifashishijwe blockchain n’izindi tekinoroji. Uburyo bw’imiyoborere muri Web3 bushingiye ku ikoranabuhanga rya smart contracts n’amakoperative ashingiye kuri blockchain (DAOs – Decentralized Autonomous Organizations), aho abayikoresha bagira uruhare mu kugenzura ibikorwa no gufata ibyemezo.

Muri Web2 Amakuru menshi arakururwa, agatunganywa kandi agacungwa n’ibigo runaka bikomeye. Urugero, iyo ukoresha Facebook, amakuru yawe n’ibikorwa byawe byose bishobora gucungwa na Facebook kandi ikanayagurisha ku banyamigabane bayo.

Naho Web3 Amakuru atunganywa mu buryo bwigenga (decentralized) akoresheje blockchain, kandi abayikoresha bafite ubushobozi bwo kugenzura amakuru yabo. Abayikoresha bashobora kwemerera cyangwa kwanga uko amakuru yabo akoreshwa, kandi bakagira uruhare mu bikorwa by’ubukungu n’ubuyobozi binyuze mu ma-tokens.

Muri Web2 Ikoranabuhanga rishingiye kuri seriveri (server) n’imbuga ziri mu bigo (centralized servers and platforms). Amakuru y’umukoresha abikwa ku mbuga nkoranyambaga, imbuga z’ubucuruzi, n’izindi serivisi zisanzwe.

Naho Web3 Yubatswe ku ikoranabuhanga rya blockchain, aho amakuru n’imikorere y’ubucuruzi (transactions) bitunganywa ku buryo bwigenga kandi bikagengwa n’ibigo bidafite ubuyobozi buhuriweho (peer-to-peer networks). Ibi bikuraho ibigo bikeneye kugenzura ibikorwa by’abayikoresha.

Web2 Iyi internet yashyizeho uburyo bwo gukoresha imbuga zisanzwe nk’uburyo bwo kugura no kugurisha, aho ubucuruzi bwinshi bukorwa ku mbuga nk’izo za Amazon na eBay, ndetse n’imbuga nkoranyambaga zifasha mu kwamamaza no kugura.

Web3 yo ni internet ikoresha ama-cryptocurrencies  (tokens) akoreshwa mu kugura, kugurisha, no guhererekanya ibicuruzwa. Ibituruka ku bicuruzwa by’ubwoko bwa NFT (Non-Fungible Tokens) n’ibikorwa bya DeFi (Decentralized Finance) byose bikora neza ku mikorere ya Web3.

Muri Web2, Umutekano w’amakuru ukunze gucungwa n’ibigo bikomeye, ariko hakaba hari n’amakosa akenshi atuma amakuru y’abayikoresha atakara cyangwa yibwa gitumo n’abashinzwe kugaba ibitero ku ikoranabuhanga (hackers).

Gusa muri Web3 ho yishingikiriza tekinoroji ya blockchain kugira ngo itange umutekano ukomeye kandi wizewe. Ibikorwa by’ubucuruzi (transactions) bikorwa mu buryo butekanye kandi bugaragara, bikaba bigoye ko habaho kubeshya cyangwa guhindura amakuru.

Muri Web2 Ubwigenge bw’abakoresha bugengwa n’amasezerano y’ibigo bakorana na byo (Terms of Service). Ibi bivuze ko ibigo nka Facebook cyangwa Twitter bishobora gufata umwanzuro ku buryo amakuru yawe akoreshwa cyangwa gusiba konti zawe igihe bikenewe.

Web3 yo Abayikoresha bafite uburenganzira busesuye ku makuru yabo kandi bakagenzura uburyo akoreshwa. Kubera ko serivisi nyinshi za Web3 ziba zishingiye ku mikorere y’ubwiganze (decentralization), byoroha kubona uburyo bwinshi bwo gukoresha serivisi no kugenzura amakuru mu buryo bwihariye.

Muri Web2 Ibigo bikomeye bikura inyungu ku kwamamaza, kugurisha amakuru y’abayikoresha, n’ubucuruzi bwo kuri internet. Abayikoresha akenshi ntibabona inyungu zivuye mu bikorwa by’izi mbuga.

Naho Web3 Abayikoresha bashobora kubona inyungu binyuze mu ikoreshwa ry’ama-coins na tokens mu mishinga runaka. Urugero, ibyo bita DeFi (Decentralized Finance), abayikoresha bashobora gutanga inguzanyo, kwakira inguzanyo, no gushora imari kuri blockchain, bigatuma babona inyungu kurusha gucunga amafaranga asanzwe.

Muri Web2 Iterambere ryibanda ku kubaka imbuga n’ubucuruzi bushingiye ku mikorere y’igihe kirekire, aho ibigo bikomeye bigira uruhare runini mu gutanga serivisi no guteza imbere porogaramu.

Naho Web3 yo Irimo gutera imbere mu buryo bugenda buha amahirwe abatekinisiye batandukanye ku isi kugerageza no kubaka porogaramu zishingiye ku ikoranabuhanga rya blockchain. Iyi mikorere ifungura amahirwe yo kwihangira imirimo no kwerekana ubuhanga bw’ikoranabuhanga rya none n’iry’ahazaza.

Web2 irangwa n’ikoreshwa ry’ibigo bikomeye bifite ububasha bwo kugenzura amakuru n’ubucuruzi kuri internet, mu gihe Web3 irimo kuzana uburyo bushya bw’imikorere bushingiye ku ikoranabuhanga rihuriweho n’abayikoresha bose, bubaha ubwisanzure, uburenganzira, n’umutekano byisumbuyeho.

Web3 iracyari mu ntera y’amajyambere, kandi n’ubwo ifite ubushobozi bukomeye bwo kuzana impinduka mu buryo twese dukoresha internet, hariho ibibazo byinshi bigomba gukemurwa, harimo imbogamizi z’ubuzima (user experience), umutekano, n’ubushobozi bwo gukora neza mu buryo bw’ubukungu (scalability).

Web3 irateganya kuzana uburyo butandukanye kandi bwihuse bwo gukoresha internet, aho abakoresha bazaba bafite ububasha bwisumbuye bwo kugenzura amakuru yabo ndetse n’uburyo bwo gukorana mu buryo bwizewe.

Credit goes to Bikop News

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

One thought on “Web 3: Inkingi ya mwamba muguha igiciro kinini Pi Network

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Imikoranire ya Pi Network na Binance

Tue Sep 3 , 2024
Binance ni urubuga rikaba n’isoko ryo kubika no guhererekanya amafaranga y’ikoranabuhanga (cryptocurrency exchange) . Binance iri ku isonga mu kuba iguriro ry’ama-cryptocurrencies atandukanye, harimo Bitcoin, Ethereum, Dogecoin, n’andi menshi. Abantu bashobora gukoresha Binance kugira ngo bagure cyangwa bagurishe cryptocurrencies zabo, ndetse no gukora ubucuruzi (trading) bushingiye ku biciro byayo (Spot […]

You May Like

Breaking News