Whatsapp yakoze impinduka aho Kohereza amafoto nta interineti bizajya bisaba

Urubuga nkoranyambaga rwa whatsApp rurakataje mu igerageza ryitezweho kuzemerera abarukoresha gusangizanya amashusho, amajwi, amafoto, n’inyandiko, bidasabye ko hifashishwa internet.

Ni ibintu byakiranywe akanyamuneza kuko hari ubwo abantu bashaka gusangizanya Ubutumwa (Files) bikagorana kubera internet yagize ibibazo bitewe n’aho baherereye.

Amakuru avuga ko ubwo buryo bwiswe “Nearby Share” buzajya bukoreshwa n’abantu begeranye, nk’uko Bluetooth ikora.

Ni uburyo buzaba bushoboka hagati ya telefone zose, zaba izikoresha Android n’iza iOS.

Kuri Android bizajya bikorwa telefoni imwe ishakisha indi, iyo bashakisha ikemera kuba “connected”. Kuri iOS ho bizajya bisaba ko telefoni imwe ikora “scan” kuri QR code mu yindi, mukabona kohererezanya “files”.

Itariki nyirizina y’igihe abakoresha WhatsApp bazatangirira kwifashisha ubwo buryo ntiramenyekana.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Birinda gusaza imburagihe: Dore impamvu ugomba gukunda ikigori cyokeje

Thu Jul 25 , 2024
Ibigori byokeje, ni kimwe mu biribwa bikunzwe haba ku bana n’abakuru kuko usanga kikubiye uburyohe ntagereranywa. Ikigori rero gikubiyemo intungamubiri zihagije. Zimwe mumpamvu ugomba kurya ibigori byokeje: 1.Gikungahaye ku ntungamubiri yitwa Folic acidIyi acide ifitiye akamaro cyane abagore batwite kuko igira uruhare rukomeye mu iremwa ry’ubwonko bw’umwana igihe bamutwite, ndetse […]

You May Like

Breaking News