Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Wizkid, yavuze ko iyo ataba umuhanzi yari kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko iyo mpano yari ayiyiziho mbere y’uko yinjira mu muziki.
Avuga ko ikindi akunda nyuma y’umuziki ari siporo ndetse anishimira imyitwarire isabwa umukinnyi kugira ngo atsindire ikipe akinira ibitego.
Uyu muhanzi wahishuye ko yakinnye mu ikipe y’umupira w’amaguru ku ishuri yizeho amashuri yisumbuye, asanga kutihangana no kudakunda imyitozo ya mugitondo byatumye ataba umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru.
Ati: “Iyo ntakora umuziki, nari gukina umupira w’amaguru, nkina umupira mwiza rwose. Nahoze mu ikipe yanjye ku ishuri gusa ntabwo nakundaga imyitozo ya mugitondo, kutihangana kwanjye nibyo byatumye nta komeza kuba umukinnyi”.
Ngo nta mpamvu Wizkid abona yatuma agira abamucungira umutekano bazwi nk’aba bawunsa (Bouncers), nkuko bimenyerewe ku bindi byamamare, ahubwo ahitamo kujyana n’abagize itsinda rye atirengagije n’abagize umuryango we kuko bari mu bamufasha mu mutekano we.