X, yahoze yitwa Twitter, yahagaritswe muri Brazil nyuma yo kunanirwa kuzuza igihe ntarengwa cyari cyarashyizweho n’umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga.
Alexandre de Moraes yategetse “ihagarikwa ryihuse kandi ryuzuye” ryuru rubuga rwa interineti kugeza igihe ruzaba rwubahirije amabwiriza yose y’urukiko kandi rukaba rwarishyuye amande rucibwa.
Ikibazo cyatangiye muri Mata, ubwo umucamanza yategekaga ko konti nyinshi za X zihagarikwa kubera ko zashinjwaga gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.
Mu gusubiza iki cyemezo, nyiri X, Elon Musk yagize ati: “Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ni umusingi wa demokarasi, kandi umucamanza wimena muri Brazil arimo kubisenya ku mpamvu za politiki.”
Uru rubuga rwa interineti bivugwa ko rukoresha nibura kimwe cya cumi cy’abaturage miliyoni 200 b’iki gihugu.
Kuri uyu wa gatandatu mu gitondo, bamwe mu bakoresha uru rubuga bavuze ko batakibasha kurubona.
Rwashyizeho ibiro byarwo muri Brazil muri uku kwezi gushize, aho ruvuga ko uwari uhagarariye X yari yatewe ubwoba bwo gufungwa niba adakurikije amabwiriza yashinjwaga kuba “ikibazo cy’ihonyora ry’amategeko” ndetse n’ibitemewe n’amategeko ya Brazil.
Umucamanza Moraes yari yategetse ko konti za X zishinjwa gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma – benshi muri bo ari abashyigikiye uwahoze ari Perezida Jair Bolsonaro – zigomba guhagarikwa mu gihe ziri mu iperereza.
Yavuze ko abahagarariye X mu by’amategeko bazabibazwa niba hari konti zakongera gukora.
X yashyizweho iterabwoba ryo gucibwa amande kubera kunanirwa gukurikiza iri tegeko, hamwe n’ikigo ndetse na Musk bakifatanya n’abamunenga muri Brazil bashinja umucamanza kuba ari uwo ku ruhande rw’abahezanguni.
Ni cyo kibazo cya nyuma mu bikomereje uyu munyemari ukomeye mu ikoranabuhanga – wanagonganye n’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi ku bijyanye n’itegeko rigenzura X kandi mu kwezi gushize yagize ukutumvikana n’Umuyobozi Mukuru w’Ubwami bw’u Bwongereza Sir Keir Starmer.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe itumanaho muri Brazil, wahawemo ubutumwa bwo guhagarika uru rubuga, yavuze ko ari “kugenzura ishyirwa mu bikorwa” kugira ngo bihagarikwe, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Reuters bibitangaza.
Umucamanza Moraes yahaye ibigo nka Apple na Google igihe cy’iminsi itanu kugira ngo bikure X mububiko bwa Apulikasiyo zabo no kubuza ko ikoreshwa ku bikoresho bya iOS na Android.
Yongeyeho ko abantu cyangwa ibigo bikoresha uburyo nk’ubwa VPNs (network ifasha umuntu kugera ku rubuga rwafunzwe mu ibanga) kugira ngo babashe kugera kuri uru rubuga bashobora gucibwa amande angana na R$50,000 asaga miliyoni 98 mu manyarwanda.
Nk’uko itegeko ry’umucamanza ribivuga, guhagarikwa bizagumaho kugeza X ishyizeho umunyamategeko mushya mu gihugu kandi ikishyura amande kubera kwica amategeko ya Brazil.
Mu butumwa buherutse gutangwa n’imwe muri konti yayo yemewe, X yari yavuze ko itazubahiriza ibyo basabwe.
“Vuba aha, turateganya ko umucamanza Alexandre de Moraes azategeka ko X ifungwa burundu muri Brazil – bitewe gusa n’uko tutazubahiriza amategeko ye adakurikije amategeko ashaka gucecekesha abamurwanya mu bya politiki,” ubutumwa bwavuze.
“Ikibazo ckya mbere iriho hano ni uko umucamanza de Moraes asaba ko twica amategeko ya Brazil. Ntituzabikora.”
Mu gihe kimwe, konti z’amabanki y’ikigo cya Musk gikora satellite yitwa Starlink zafunzwe muri Brazil nyuma yo gutegekwa n’Urukiko rw’Ikirenga rw’iki gihugu.
Starlink yohereje ubutumwa busubiza kuri X buvuga ko “itegeko rishingiye ku cyemezo kidafite ishingiro cy’uko Starlink igomba kuba ari yo izishura amande – atubahirije itegeko nshinga – cyashyiriweho X.”
Umucamanza Moraes yabaye icyamamare nyuma y’icyemezo cyo gukumira imbuga nkoranyambaga mu gihugu.
Akomeje gukorwaho iperereza ku byaha ashinja Bolsonaro n’abamushyigikiye ku ruhare rwabo mu byerekeye guhirika ubutegetsi ku wa 8 Mutarama umwaka ushize.
X ntabwo ari cyo kigo cya mbere gikorera ku mbuga nkoranyambaga cyahurijweho ikibazo n’ubutegetsi muri Brazil.
Umwaka ushize, Telegram yahagaritswe by’agateganyo kubera kunanirwa gukorana n’abasaba ko konti (accounts) zimwe zihagarikwa.
Serivisi yo kohereza ubutumwa ya Meta yitwa Whatsapp nayo yahagaritswe by’agateganyo mu mwaka wa 2015 na 2016 kubera kwanga gukorana n’abashinzwe umutekano basabaga amakuru y’abakoresha urubuga.
Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.