Yago azisanga mu butabera yahunze kubera ibyaha yarakurikiranyweho. Dr murangira umuvugizi wa RIB.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat, yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.

Yago wari umaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aherutse gutangaza ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abashatse kumwica.

Yagize ati “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”

Tariki ya 31 Kanama 2024, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube videwo ndende itaravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane, barimo abanyamakuru, abahanzi n’ibindi byamamare.

Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, kuri uyu wa 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.

Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Dr Murangira yakomeje ati “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.”

Yago yavuze kenshi ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga. Dr Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’.

Umuvugizi wa RIB yibukije abantu “nka Yago” bakorera ibyaha hanze ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera, abagira inama yo gukorera mu nzira nziza aho guhindura imbuga nkoranyambaga umuyoboro wo kubika urwango n’amacakubiri.

About The Author

Gate Media

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

Rusizi: Umukecuru yasanzwe mu nzu yishwe atewe icyuma mu mutwe

Wed Sep 4 , 2024
Kantarama Marceline w’imyaka 65 wibanaga mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kangazi, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi yasanzwe mu nzu yapfuye, afite igikomere mu mutwe igice cy’inyuma, musaza we atabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kangazi, Nyirandorimana Laurence, yabwiye Imvaho Nshya ko inkuru yamenyekanye mu […]

You May Like

Breaking News