Imbuga nkoranyambaga ziomeje kuvugirwaho amagambo menshi nyuma y’amagambo yatangajwe na Yago abwira Umunyamakuru Irene murindahabi. Yago Pondata mu magambo yuzuyemo umujinya mwinshi ndetse n’amabanga adasanzwe bihwihwiswa ko ari amabanga Irene yagumanye ku mutima igihe kirekire.
Nyuma yuko Yago akomeje kwihanangiriza no gushyira hanze amabanga ya bamwe mubyamamare byirirwa bimuvuga, Yago Pondat yadukiriye Murindahabi nyuma yuko akunze kujya amuvugaho mubiganiro agirana nabo aba yatumiye k’umuyoboro we wa Youtube MIE.
Mu majwi yasakaye kumbuga nkoranyambaga yumvikanaga ko Yago arimo yiyama Irene kutazongera gukoresha izina rye mu biganiro agirana n’abantu baba bakoranye ibiganiro. aha niho kandi Yago yavuze amagambo arimo amabanga akomeye yatunguye abantu benshi ko Irene yabujije abahanzi bose agenzura kujya gukorera ibiganiro ku muyoboro wa Youtube wa Yago.
Yago yanatangaje ko Irene yari afite Umugore nuko bakaza gutandukana ndetse akamusigana umwana ariho yago yanakomeje avuga ko Irene yateye abakobwa benshi batandukanye amada.
Ati “‘Nabonye watangiye kwicaza abantu mukamvuga, mukavuga izina Yago, wowe wirirwa wambaye amakote ukirirwa wigana inseko, wikanira inseko, abantu bamaze kumenya ko wikanira inseko, rimwe uzagirango ugiye guseka ntibikugendekere neza hasi!’.
‘Kwirirwa wicaza abantu ngo mugiye kuvuga Yago!, Yago nagusabye kuba umuretse, komeza urwane na Channel yawe, ukomeze urwane n’abahanzi bawe ufasha wabujije ngo kuza kuri Yago Tv Show, kandi Yago Tv Show izakomeza ikore. abo bana b’abakobwa wangije, warababujije ngo ntibazakandagire hano, hahaha komeza urwane nibyo, urwane n’abakobwa wateye amada ndetse n’abagore wateye amada bari mu bice bitandukanye, aho za Kimisagara, ngaho za Gatsata ngaho hehe! ukomeze ibyo kubeshya abantu ngo ugiye zahe, ngo za Canada, rwana n’ibibazo byawe ngewe ndeka. urazana abantu kuri channel yawe ngo muvuge kuri Yago nuko ukirirwa wisetsa, abo uba wazanye mufite ubwenge bumwe n’imitima imwe yuzuye urwango, wowe Umugore yarakunaniye, watandukanye nawe umusigira umwana, wateye amada hirya no hino hhh natwe vuba tuzabaza'”
Yago yakomeje abwira Irene ko nadacunga neza mu minsi iri imbere ashobora kuzisanga mubintu adashobora kwikuramo amubwira ko yaba aretse izina Yago.
Uyu musore yago muri iyi minsi ntabwo ari kuvuga rumwe n’abantu benshi biganjemo ibyamamare kugeza naho uvuze izina rye gusa kaba kamubayeho.
Mushobora gukomeza gukurikira amakuru agezweho kumbuga zacu zitandukanye mushaka Gate of Wise.