Ku munsi w’ejo ku wa gatatu ,umunyamakuru Yago Pondat ndetse akaba n’umuhanzi yitabye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugirango atange ubusobanuro kubyo aregwa n’uwitwa Dabijou.
Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicakana byumwihariko ku mbugankoranyambaga avuga ko uwitwa Munezero Rosine uzwi cyane nka Dabijou kuri izi mbugankoranyambaga yaba yaramaze kugeza inyandiko kuri uru rwego rw’ubugenzacyaha ikubiyemo ibirego byinshi arega uwitwa Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago pondat ;ibi birimo kuba uwitwa Yago Pondat ngo yirirwaga atera Dabijou ubwoba ndetse akanammubwira ko azanamumena umutwe ibi byiyongeraho ko isaha ku isaha ngo yanashiduka ubwambure bwe buri muri rubanda.
Iyi nyandiko y’ikirego Munezero yagejeje kuri RIB ivuga ko Yago Pondat agomba kubazwa imvano ya aya mafoto y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we mu gihe gishize ndetse akanasobanura neza impamvu agikomeza kumishinza icyaha cyo gucuruza abangavu mu gihugu cya Nijeria kandi mu gihe Dabijou yaburanye kuri iki cyaha ndetse akagirwa umwere.
Amakuru dukesha Igihe nuko umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yahamije aya makuru y’uko Yago yameze kugezwa imbere y’uru rwego ngo agire ibyo abazwa kuri ibi birego akurikiranweho ,yagize: “Nibyo koko uwitwa Nyarwaya yitabye Ubugenzacyaha arabazwa arataha. Iperereza rirakomeje kugira ngo tubashe kumenya ukuri kw’ibyo aregwa. Nta kindi nabivugaho ibindi biracyari mw’iperereza.”