Umusore w’imyaka 24 y’amavuko yaguwe gitumo ageze mu Karere ka Musanze nyuma yo gukekwaho kwiba umukoresha we amadolari y’Amerika 17 200, asaga miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri ni bwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yamufatiye mu cyuho agifite amwe muri ayo madolari yiyongeraho amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200 ake kwaho kwiba sebuja mu Karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize: “Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri, ni bwo umukoresha w’uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo yatanze ikirego avuga ko yibwe n’umukozi we amadolari y’Amerika 17,200 n’amafaranga y’u Rwanda 2,200 ahita atoroka ntiyagaruka mu rugo, hatangira ibikorwa byo gushakisha aho aherereye.”
Yunzemo ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, yaje gufatirwa ku biro by’ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, miliyoni 12 n’ibihumbi 680 asigaranye miliyoni 1 Frw yari agifite mu gakapu.”
Hamwe n’amafaranga yose yafatanywe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Remera, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura akurikiranyweho.
SP Mwiseneza yashimiye uwibwe wahise abimenyekanisha n’abatanze amakuru yatumye uyu musore ukekwa afatwa ataratoroka.
Yasabye buri wese ukora ubushabitsi bufite aho buhuriye n’amafaranga menshi, kuyabika no kuyahererekanya mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa kwifashisha ibigo by’imari, mu rwego rwo kuyarinda kwibwa no kuba yatakara akaburirwa irengero.
Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Yari kumukiza kbc iyo adafatwa