Umuhanzi Tugume Wycliffe, uzwi mu muziki wa Uganda nka Ykee Benda, yaryumyeho ubwo yabazwaga ku bikomeje kuvugwa ko ari gukora ibikorwa by’urukundo ku nyungu ze bwite zo gushaka kuziyamamaza mu matora y’Abadepite.
Ubwo yaganiraga na Sanyuka Tv, Ykee Benda yabajijwe niba koko nawe yaba ari gutegura kuzahatanira umwanya mu Nteko Nshingamategeko mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri iki gihugu mu 2026, gusa aryumaho.
Uyu muhanzi ubwo yasubizaga yaje gutanga igisubizo ariko ashyira abantu mu rujijo bibaza niba abyemeye cyangwa abihakanye.
Yagize ati “Ninde wababwiye ko mpataniye kuba umunyamuryango mu Nteko Nshingamategeko?”
“Ntabwo mbizi niba nzinjira mu Nteko Nshingamategeko ariko reka ibyo tubiveho. Navukiye muri Kira kandi ntabwo ndi umuyobozi waho. Ndi umuyobozi mu bindi bintu byinshi ariko bitari politike.”
Ibi yabibajijwe nyuma y’uko aherutse kugaragara ubwo yari yasuye umuvugizi w’Inteko Nshingamategeko, Rt Hon. Anita Among, bivugwa ko yaba yari yagiye kumwaka ubufasha mu nyungu ze za politike.