Umukinnyi wa filime Nyarwanda uzwi nka Zaba Missed Call, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze ahakana ko Imana ibaho yatangaje ko yamaze kuva ku izima nubwo byamusabye imbaraga.
Ni kenshi mu myaka yatambutse Zaba yagiye yumvikana atemeranya n’abavuga ko Imana ibaho nk’uko abantu benshi babyizera, gusa we akavuga ko nta muntu uyizi ndetse nta n’ikimenyetso kugaragaza ko ibaho koko.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Zaba yavuze ko yari amaze imyaka igera kuri 14 ahakana ko Imana ibaho, gusa kuri ubu siko bikimeze, kuko yaje gusanga koko Imana ibaho.
Yavuze umuntu atifuje kuvuga izina rye wamufashije gusobanukirwa no kumva ko Imana ibaho, byamutwaye amanywa n’amajoro ndetse yemera ko yamugoye cyane kugira ngo abashe kubimwumvisha neza, gusa ku bw’amahirwe aza kubyumva kuri ubu akaba yarabaye mushya.
Zaba avuga ko yageze ku rwego aho yari afite buri kimwe cyose uretse amahoro n’ibyishimo ndetse n’ibintu yashatse igihe kirekire, gusa avuga ko ubu iki ari cyo gihe cyo kurabagirana.
Yagize ati “Nabaye umuhakanyi w’uko Imana ibaho, ariko ubi siko nkimeze. Imana ibaho koko.
“Ndashimira cyane umuntu uri inyuma y’ibi. Naramugoye cyane, byafashe amanywa n’amajoro y’ibiganiro ariko ubu hano ndi mushya. Nageze ku rwego nari mfite buri kimwe uretse amahoro n’ibyishimo kandi nabishatse igihe kirekire. Ubu nicyo gihe cyo kurabagirana.”