Zambia: Imbwa 400 zishwe n’ibigori bihumanye

Minisitiri w’ubuzima wa Zambia Eliya Muchima, yavuze ko imbwa 400 zapfuye nyuma yo kurya ibigori bihumanye mu kwezi gushize ndetse  ko biteye inkeke kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yatangaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibizamini 25 byafashwe mu masosiyete asya ibigori basanzemo uruhumbu (aflatoxin) kandi bihangayikishije cyane.

Minisitiri Muchimi yavuze ko ibyavuye mu bizamini biteye impungenge cyane kubera ingaruka nyinshi bishobora kugira ku buzima bw’abaturage.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko hari ibimenyetso ko ‘aflatoxin’ ishobora gutera kanseri y’umwijima, ndetse ishobora no guteza urupfu ku bantu uretse n’inyamaswa.

Inzego zibishinzwe zahise zitangira   iperereza ku bigo  bigemura ibigori muri iki gihugu nyuma yaho Televiziyo  yitwa “Diamond TV” yo muri gihugu itangaje urupfu rw’izi mbwa.

Gusa Minisiteri y’Ubuzima nta makuru iratangaza niba haba hari abantu  bishwe n’ibyo bigori, icyakora hari n’andi makuru avuga ko bari gushakisha ko hari abo byaba byaragizeho ingaruka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, Minisitiri Muchima yavuze ko imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka z’amapfa aherutse kuba muri Zambia, byatumye uruhumbu (aflatoxin) rwiyongera.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

70% by’umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda uboneka mu Muhindo

Thu Aug 22 , 2024
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko 70% by’umusaruro w’Ubuhinzi mu Rwanda uboneka mu gihe cy’Umuhindo, bityo gisaba abahinzi gushyira imbaraga muri iki gihembwe cy’ubuhinzi u Rwanda rugiye kwinjiramo Umuhindo ni igihembwe gitangira muri Nzeri, ahenshi mu gihugu, gusa mu Turere tw’imisozi miremire ndetse no mu Ntara […]

You May Like

Breaking News