Nyuma y’uko Zari atangaje ko umugabo we Shakib nta kinini avuze mu buzima bwe bikamurakaza, yagaragaje ko ibyo ntacyo abyicuzaho.
Zari Hassan The Boss Lady, yavuze ko ibyo yatangaje ku mugabo we nta kintu na kimwe abyicuzaho kuko ngo yabivuze abigambiriye ari nka bumwe mu buryo bwo kuruhura umutima no kuvuga ibibazo afitanye na Shakib Lutaaya.
Mu butumwa bw’amajwi bukomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, Zari avuga ko yemera ko ari we nyirabayaza w’ibibazo byose biri hagati ye na Shakib, gusa nanone akavuga ko ibyo yavuze yabishakaga, kuko buri wese agira uburyo akemuramo ibibazo kugira ngo yirinde agahinda gakabije.
Isoko y’umwuka mubu hagati y’uyu muryango, ikaba yaraturutse mu Cyumweru cyashize ubwo Diamond yajya muri Afurika y’Epfo kwizihiza isabukuru y’umwana we na Zari, Tiffah, wari wagize imyaka icyenda, ariko Zari akaba atari yigeze amenyesha Shakib uri i Kampala urugendo rwa Diamond.
Ibi byahise bibabaza Shakib, ariko nyuma gato Zari ahita atangaza ko umugabo we yababajwe n’ubusa, ko atagakwiye kurakazwa n’ibyabaye, ariko arenzaho ko Shakib ntacyo amumariye, ndetse ko ajya amuha amafaranga yo kumutunga.
Nyuma y’uko Zari atangaje aya magambo, Shakib Lutaaya yagiye mu itangazamakuru asaba umugore we kwigira kuri Rema Namakula akareka kugenda amuvuga nabi mu ruhame kuko ngo Rema yabanye na Eddy Kenzo baza no kubyarana ariko nyuma baratandukana, gusa ngo ntajya asebya umugabo bari kumwe kuri ubu.
Shakib yongeye no guhakana ibyo Zari yavuze ko amuha amafaranga, agaragaza ko nawe nk’umugabo yihigira amafaranga ye atajya yakira amafaranga aturuka ku mugore, icyakora atangaza ko ikintu yamukuyeho kuva bamenyana ari ukuba icyamamare.
Ntabwo ari ibyo gusa Shakib yatangaje, kuko yanavuze ko atazabyarana n’umugore we, kuko ngo Zari yarengeje imyaka yo kubyara, akagaragaza ko ibyo bituma inshuti ze zirirwa zimunenga kuko yashatse umugore batazabyarana, gusa ngo ntabwo bashakanye kugira ngo babyarane, ahubwo ngo ni urukundo rwatumye babana.