Zari yabwiye Shakib ko azabona umusimbura we vuba

Umuherwekazi akaba n’umwe mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady, yabwiye umugabo we baheruka kugirana ibibazo Shakib Cham ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke.   

Bibaye nyuma y’iminsi ibiri bombi bashyize ahagaragara iby’isenyuka ry’urugo rwabo, byatangiye ubwo Diamond Platnumz yajyaga mu isabukuru y’umukobwa we yabyaranye na Zari yabereye mu rugo rw’uwo muherwekazi ruherereye muri Afurika y’Epfo.

Yifashishije ikiganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Zari yabwiye Shakib akwiye kwigirira icyizere, kandi ko vuba azabona uwo amusimbuza uzi agaciro ke.

Yanditse amagambo agira ati: “Shakib afite ikibazo cyo kutiyizera kandi biteza ibibazo byinshi cyane, ngahora nisobanura, nk’umugore w’umukirekazi ngahora nkora uko nshoboye kwose ngo nsobanurire umugabo wanjye. Aho bigeze birahagije, genda wige kwigirira icyizere ureke urwikekwe, ubikosore byose njye nta kibazo mfite.”

Agaruka kubyo Shakib aherutse kuvuga ko atari yiteze kubyarana na Zari kubera ko ashaje, Zari yamubwiye ko azabyicuza.

Ati: “Ibyo kuvuga ngo sindimwiza bihagije, ndashaje, nibigaragaraza ko utazi agaciro kanjye kandi biteye isoni. Reka nkumenyeshe ko uzicuza kuko vuba aha nzabona undi ngusimbuza kandi uzi agaciro kanjye.”

Zari avuga ko hari ibishoro abagore bashora mu buryo bw’ibanga, mu gihe abagabo baba bahugiye mu kugira inshoreke mu ibanga.

Zari avuga ko nubwo yashatse Shakib ari mubi atanafite amafaraga, akamugira umugabo w’icyitegererezo, atabyicuza kuko yamukunze nubwo yamubujijwe n’inshuti ntazumvire bikaba birangiye nabi ariko atabyitayeho kandi atabyicuza.

Shakibu Cham yari umugabo wa gatatu wa Zari, bakaba baragiranye amakimbirane nta mwana bafitanye, ibyo avuga ko atari abyiteze kubera ko uyu mugore ari mu myaka igoye kuba yabona umwana.

About The Author

Gate of Wise

Gate of Wise empowers you to stay ahead in digital innovation with insightful and accurate news on AI, blockchain, and digital currencies. We also offer smart advertising solutions to seamlessly connect your brand with a tech-savvy and engaged audience.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Next Post

M23 irashinja Leta ya RDC kubasagarira mu gihe cy’agahenge 

Sun Aug 25 , 2024
Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 bwatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kubendereza mu bice bafashe nyuma yo kwemeza agahenge nk’uko byagaragarijwe mu biganiro by’i Luanda.  Mu bikorwa byo kwendereza, M23 ivuga ko abasirikare ba Leta FARDC bavogereye uduce bafashe haba ku butaka no mu kirere.  Uduce […]

You May Like

Breaking News