François Byiringiro, ukoresha izina ku rubyiniro rya Zeo Trap, agiye gutaramira abanya Musanze mu bitaramo bizenguruka byiswe “Stress Out”, bigamije kwegera abakunzi b’injyana ya Hip Hop.
N’ibitaramo bari gukora bazenguruka u Rwanda, mu kwegera abakunzi b’injyana ya RAP, nk’uko abatigegura batangarije BWIZA.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, tariki 20 Nyakanga 2024, ahazwi nko kuri IBIZZA Resort iherereye i Nyarubande mu karere ka Musanze.
Mu kiganiro BWIZA yagiranye na Uwimana Jean de Dieu, ureberera inyungu za The Don Entertainment itegura ibi bitaramo yadutangarije babitegura mu kwegereza abaraperi abakunzi babo.
Ati “Ibi bitaramo tumaze igihe tubitegurira, mu buryo bwo kwegereza Hip Hop abakunzi bayo, hafi aho batuye. Ibi bivuze ko Musanze twayihisemo nk’ahari hatahiwe.”
Akomeza avuga ko ibi bitaramo bizakomereza mu tundi turere.
Abazitabira iki gitaramo kandi bazasusurutswa n’abarimo MC Tino, uzafatanya n’abandi ba Djs. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Zeo Trap uheruka gushyira hanze indirimbo Sinabyaye, RIB ikabyinjiramo kubera ubutumwa bwari buyikubiyemo igasibwa ku mbuga zose zicuruza imisiki, yaherukaga gushyira hanze iyo yise Rwamakombe yahuriyemo na Dr. Nganji, aho asanzwe afindi n’izindi zakunzwe cyane zirimo Umwanda, Eleee na Mugo n’izindi nyinshi.