Guverinoma ya Kenya yategetse ko nta sukari yemerewe kongera kwinjizwa mu gihugu yaba iturutse mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hanze yaho.
Iki cyemezo Leta ya Kenya yagifashe nyuma yo kubona ko ngo yihagije mu bicuruzwa bimwe na bimwe birimo n’isukari.
Ni nyuma y’uko umunyamabanga mukuru wa minisiteri y’Ubuhinzi muri Kenya, Kipronoh Ronoh, ku ya 13 Kanama yandikiye Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuhinzi n’ibiribwa, Bruno Linyiru, kugirango ashyireho amabwiriza ko nta sukari yemerewe kwinjizwa mu gihugu.
Mu ibaruwa Kipronoh yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro muri Kenya yagize ati: “Nyuma y’ivugurura rikomeje gukorwa mu nganda z’isukari, ibimenyetso byerekana ko mu gihugu hari umusaruro uhagije w’isukari.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ububyutse bukomeje gukorwa mu nganda zose bizarushaho kwihutisha iterambere ry’inganda no kuzamura ubukungu bw’abaturage bahinga ibisheke
Bimwe mu bihugu nka Uganda, byatunguwe n’iki cyemezo kuko ngo byatekerezaga ko ko aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba ari isoko rusange buri gihugu gishobora kugurishirizamo umusaruro wacyo.